Huye: Bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19


Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.

Abakurikiranywe barimo babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, bafatirwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye kuri Stade Huye, aho bari bagiye gukora ikizami cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe umukinnyi wa Mukura VS Aphrodice Biraboneye w’imyaka 26, na we yafatiwe kuri Stade Huye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, agiye gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Uretse Aphrodice Biraboneye wafashwe bikagaragara ko afite Covid-19, uwitwa Cedric Ntakirutimana w’imyaka 22 na we yasanganywe Covid-19, mu gihe Elias Sibomana w’imyaka 26 we nta bwandu bamusanganye n’ubwo na we yafatanywe ibisubizo by’ibihimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepho, SP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko abafashwe bagasanga barwaye bahise bashyirwa mu kato ariko ngo ntibikuraho ko bagomba kuzakurikiranywa n’amategeko.

Ati “Bajyanywe mu kato bari, kuri sitasiyo ya polisi ya Huye, uyu wundi na we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma. Nibakira bazakurikiranwa n’amategeko ku cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano”.

Polisi irasaba abantu kwirinda kwishora mu byaha kuko amategeko abihana aremereye, kandi ntawe uri hejuru yayo kuko ukoze icyaha wese agomba kukiryozwa nk’uko amategeko abiteganya.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu bose barwariye Covid-19 mu rugo kwirinda kujya ahantu hahuriye abantu benshi igihe giteganyirizwa akato kitararangira ngo bapimwe bahabwe ibisubizo by’uko ari bazima, kuko ari uburyo bwo gukwirakwiza icyorezo.

Mu gushaka kumenya icyo ikipe ya Mukura VS igiye gukora nyuma yo kumenya amakuru y’uko umukinnyi wayo afunzwe, Kigali Today yagerageje guhamara umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubuzima n’imibereho by’ikipe, Jerome Gasana, avuga ko bagiye kugikurikirana.

Ati “Nanjye mbibonye nonaha, nta makuru yabyo rwose mfite na macye, tugiye gukurikirana ngo tumenye uko byagenze n’aho aherereye, bityo turebe icyo twamufasha”.

Aphrodice Biraboneye ngo ikipe ya Mukura akinira igiye gukurikirana ibye
Aphrodice Biraboneye ngo ikipe ya Mukura akinira igiye gukurikirana ibye

Uretse abo batatu bafatiwe mu Karere ka Huye, ku mugoroba wa tariki 10 Mutarama 2022 mu Karere ka Nyamagabe, hafatiwe abandi bantu bane bahimbye indangamuntu bagiye gukorera abandi bantu ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, aho bagombaga guhembwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Ingingo ya 276 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7), n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000) ariko itarengeje miliyoni eshanu (5.000.000).

 

Source: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment