Abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu baratabarizwa k’ubw’ihohoterwa bakorerwa

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uratabariza abakobwa bafite ubu bumuga ko bahohoterwa n’abantu batandukanye babashakamo umuti.

Uyu muryango ukaba wasabye Leta n’imiryango itari iya Leta ko babashyiriraho umwihariko kuko bo bahura n’ihohoterwa rirenze iry’abandi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda Hakizimana Nicodème, yatangaje ko abakobwa bavukanye ubu bumuga bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’ababasambanya bababwira ko batera amashaba.

Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari kuko hari ubuhamya butangwa n’ababikorerwa, hari ababasambanya bababwira ko nyine nibasambana bishobora kuzabakiza indwara cyangwa bishobora kuzabatera umutwe mwiza ni ho ihohoterwa rishingiye.”

Yongeyeho ko aya makuru bayahawe n’abafite ubumuga mu turere turindwi turimo dutatu tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Musanze, Rutsiro, Kayonza na Nyamasheke.

Umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu wiswe Uwimana yatangaje  ko abagabo benshi bakora ibishoboka bakabasambanya kuko akenshi baba babavugaho ko ari umuti, abandi bakaba baba bashaka  kureba ubwambure bwabo.

Uku guhohotera abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu nibyo bituma basaba Leta ko yabashyiriraho umwihariko wabo.

 

NIYONZIMA Theogene

IZINDI NKURU

Leave a Comment