Intego u Rwanda rwihaye mu guhangana na VIH SIDA


U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu mwaka wa  2030, 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo  bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza. 

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko izi ntego u Rwanda rwiyemeje kugeraho atari inzozi, ashingiye ku byagezweho mu rugamba rwo guhashya Virus itera SIDA.

Ibi Minisitire w’Ubuzima akaba yabitangaje ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA uba tariki 1 Ukuboza, ukaba wabereye mu karere ka nyagatare, uyu mwaka insanganyamatsiko ni “Dufatanye, turandure SIDA”.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, inzego z’ubuzima zongeye kwibutsa abaturage by’umwihariko urubyiruko kwitabira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakoze na RBC bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha ndetse n’urwasanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti neza uko bikwiriye, abenshi muri bo biganje mu Ntara y’Iburasirazuba aho akarere ka Nyagatare kizihirijwemo uno munsi ngarukamwaka gaherereye.

Akarere ka Nyagatare ni akarere kanini mu gihugu gatuwe n’abaturage bagera hafi ku 700,000  batuye mu mirenge  14, utugali  106  n’imidugudu 628, gafite ibitaro by’Akarere 1, ibigo nderabuzima 20  n’amavuriro y’ibanze 54.

Serivisi zo kwita no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu karere ka Nyagatare zatangijwe mu mwaka 2004 mu bitaro bya Nyagatare,  abafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuri ibi bitaro ni 425 ku bantu 6143 bafata iyi miti muri aka karere, ababana umwe arwaye undi ari muzima bakirirwa kuri ibi bitaro ni 150, ababana bahuje ibisubizo bagana ibi bitaro bageze kuri 200, ubwandu bushya ku bana bavukana virusi itera SIDA bugeze 1,2% mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe mu mirenge ya Karangazi na Matimba kugeza ubu ariho haboneka ubwandu bushya cyane ku kigero cya 56% by’aka karere ka Nyagatare.

Ku rwego rw’igihugu Akarere ka Nyagatare  gafite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA, ugereranyje n’imibare yaherukaga gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima y’ubwandu bushya yerekanaga ko abafite virusi itera SIDA bangana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6%, abakora umwuga w’uburaya ari 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ari 4%.

Imibare igaragaraza ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi magana abiri bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi abenshi muri bo bakaba bageze ku rwego rwo kutanduza, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yizeza  ko  intego u Rwanda rwihaye ruzayigeraho aho muri 2030 ruzaba rwamaze guhashya burundu iki cyorezo.

Twabibutsa ko hashize imyaka 40 umuntu wa mbere agaragayeho virusi itera SIDA, kuko kuva mu 1981 iki cyorezo cyakwirakwiye hirya no hino ku Isi n’u Rwanda rudasigaye.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.