Musanze:Ababyeyi barishimira  koroherezwa konsa mu gihe bari mu mahugurwa


Mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu babyeyi bonsa bahura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo bitandukanye mu gihe boherejwe mu butumwa bw’akazi mu ntara cyangwa hanze y’igihugu kubwo kubura uko bonsa abana babo, barishimira koroherezwa mu kazi kabo.

Ibi ni ibyatanganjwe mu isozwa ry’amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye yabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru.

Niamahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ku bufatanye na FOJO MEDIA INSTITUTE muri gahunda y’imyaka itanu  yo kongerera abanyamakuru ubumenyi mu kwandika no gutangaza inkuru.

Bamwe mu babyeyi bonsa bayitabiriye bavuga ko bashimishijwe n’uburyo boroherejwe konsa abana babo no kwitabira amahugurwa neza hamwe n’abandi.

Irakoze Mugaragu Naomi ukorera Radiyo y’abaturage ya Rusizi “RC RUSIZI” yagize ati  “Nkimara kubwirwa ko bazanyishyurira icyumba hamwe n’umwana wanjye ndetse n’uzajya amumfasha mu gihe ndi gukurikira amahugurwa narishimye cyane.Ndashimira Pax Press n’umufatanyabikorwa wayo FOJO MEDIA INSTITUTE kuko nabashije konsa umwana wanjye nta nkomyi, kandi nifuza ko iyi gahunda yazakomeza ndetse bikagera no mu bindi bigo yaba ibya leta n’ibyigenga bikajya byubahirizwa.’’

Uwambayinema Marie Jeanne kuri mikoro ya  Radiyo Voice of Afrika yavuze ko byamushimishije kuba yarajyanye n’umwana mu mahugurwa  kuko byatumye ayakurikirana umutuzo.yagize ati “Narishimye cyane kandi ni ikintu cyatumye nkurikira amahugurwa ntuje umutima utekanye umwana hafi yanjye yakenera ibere bakampa iminota yo kumwonsa navuga ko ari ikintu kiza.”

Umugiraneza Alice umunyamakuru w’ ikinyamakuru www.mamaurwagasabo.rw gikorera kuri murandasi yavuze ko ashimira abateguye amahugurwa ku kuba barahaye ababyeyi agaciro.Yagize ati ” Ndashima cyane abateguye amahugurwa kuko ahandi nitabiriye amahugurwa ntabwo bigeze batworohereza nk’uko bariya babigenje,ndashima uburyo bahaye ababyeyi agaciro ntibaduheze.”

Umuhuzabikorwa wa Pax, avuga kuri gahunda yo korohereza ababyeyi

Umuhuzabikorwa  wa PAX Press ku rwego rw’igihugu,TWIZEYIMANA Albert Baudouin mu ijambo rye risoza ayo mahugurwa yavuzeko iyi gahunda yo korohereza ababyeyi kujyana n’abana babo bakabona uko babonkereza igihe mu mahugurwa izakomeza kubaho,anasaba n’abandi bategura amahugurwa mu bindi bigo kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Gahunda yo korohereza ababyeyi kujyana n’abana mu mahugurwa bakabasha kubonsa izakomeza kubaho kandi nk’uko yatangiriye muri PAX PRESS byaba byiza n’abandi bategura amahugurwa kujya bafasha ababyeyi kuko bikunda kuvugwa ariko ugasanga bidashyirwa mu bikorwa.’’

Iyi ni politiki muri PAX PRESS bemeje ko bagomba gushyiraho kugiranga hatazagira ubangamirwa mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo.

 

NYIRANGARUYE Clementine


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.