Huye: Imiryango 150 yasenyewe n’ibiza yahawe ingoboka


Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA), yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza mu Karere ka Huye iyigenera amabati inakora umuganda wo gusana ibyangiritse.

Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa.

Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza.

Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwaduhaye amabati kuko agiye kudufasha kongera kutanyagirwa naho ubundi twari tugiye kuzicwa n’imvura kuko ubu iyo yagwaga yatunyagiraga kubera ko tutari dufite aho kwikinga.”

Mukansaga Laetitia, we yagize ati “Ubu ndishimye ku buryo utabyumva kuko ubu nanjye ngiye gusubira mu nzu yanjye ndeke gukomeza kuraraguza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga.

Ati “Barasabwa gukomeza kwirinda izi ngaruka zibiza kuko icyabaye aha n’umuyaga wari ukomeye ariko ugasanga hagati y’inzu eshatu hari imwe yagurutse igisenge. Rero icyo tubasaba ni ukumenya tekinike zo kubaka kugira ngo igihe haje umuyaga bidatwara n’umuyaga kubera ko bibagiwe kuzirika igisenge.”

Nubwo iyi miryango 150 yo muri uyu Murenge wa Kinazi ari yo yahawe inkunga y’amabati n’umuganda wo gusana iyo ugeze mu nzu nyinshi zo muri aka gace ubona ko zangiritse ku buryo hatagize igikorwa hakiri kare zishobora kugwira abazituyemo mu gihe imvura yaba ibaye nyinshi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment