U Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, izi nkingo zikaba zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré.

Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Abanyarwanda basaga miliyoni 3,7 nibo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abasaga miliyoni 1,9 bamaze guhabwa doze ebyiri.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment