Gahanga: Abana 20 bafite ubumuga babuze ba malayika murinzi babavana mu kigo


Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango, ibi bikaba bituruka ku kubura abajya kubarera.

Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga
Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga

Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge.

Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu kigo cy’abana bafite ubumuga muri Kicukiro, turashaka ababyeyi bashobora kubakira kugira ngo na bo babone uburenganzira bwo kurererwa mu miryango”.

Munyaneza yahuye na ba Malayika Murinzi 20 b’i Kigali ku wa Kane no ku wa Gatanu tariki 22-24 Nzeri 2021, ariko akaba atarabona abamwemerera gutwara abo bana bose, kugira ngo bave mu kigo kibarera nk’impfubyi.

Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi
Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi

Abo bana batawe ku mihanda n’ababyeyi babo, inzego za Leta zababona zikabajyana i Gahanga mu kigo, abandi ni abazanywe muri icyo kigo n’abababyaye bakabatamo cyangwa bakabasiga ku irembo.

Munyaneza avuga ko nibagira amahirwe bazabona ababyeyi 10 bakwemera kwakira bamwe muri abo bana, abandi bakaba bagikeneye kubona ababyeyi b’impuhwe aho baturuka hose mu gihugu.

Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga
Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga

Umuryango Hope&Homes uvuga ko utabwira umuntu ko hari icyo uzamugenera mu gihe yaramuka yemeye kurera umwana utari uwe kandi ufite ubumuga, mu rwego rwo kwirinda gutanga umwana ku batekereza kugira inyungu babakuraho.

Malayika Murinzi witwa Mukamihigo Petronille wareze abana batagira ababyeyi kuva mu myaka irenga 20 ishize, avuga ko kurera abana bimushimisha kandi ngo bituma agira umugisha wo kutabura ibiribwa

Mukamihigo agira ati “Maze kurera abana barenga 30 babaye iwanjye, nta bushobozi buhambaye nari mfite ariko naravuze ngo ‘aho ikilo kimwe cy’ifunguro gihaza umuntu umwe, cyahaza na batatu bafite amahoro, nta mafunguro nigeze mbura, hari igihe nigeze kurera abana barenga cumi na…,kandi barigaga bose.”

Mukamazimpaka Mwamini w’i Nyarugenge avuga ko mu bana barindwi yareze hari babiri batari abe kandi harimo n’ufite ubumuga, ngo waje adashobora kunezerwa na rimwe ariko ubu akaba yigirira icyizere akanamuganiriza basabana nk’umwana ku mubyeyi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com

Source: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.