Amarenga ku kwiyunga kwa Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo


Kim Yo-jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko iki gihugu cyiteguye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara na Koreya y’Epfo, gusa bigashoboka igihe habayeho kubahana hagati y’ibi bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka.

Ibi abivuze nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, asabye Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika gahunda zibiba urwango hagati ya Koreya zombi.

Ubwo Koreya zombi zatandukanaga kubera impamvu z’intambara ya Kabiri y’Isi, ibiganiro bigamije kongera kuzunga byaranze maze mu 1948 imwe ihinduka Koreya y’Epfo ishyigikiwe na Amerika, indi iba Koreya ya Ruguru ariko ishyigikiwe n’u Bushinwa ndetse n’abasoviyeti.

Mu 1950 Koreya ya Ruguru ifashijwe n’Abasoviyeti yateye iy’Epfo igamije kuyigarurira gusa ntibyayihira kuko Koreya y’Epfo yari ishyigikiwe cyane na Amerika, intambara igeza mu 1953 ntacyo igezeho, habaho amasezerano yo guhagarika imirwano ariko nta masezerano y’amahoro abayeho.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta biganiro by’amahoro birabaho, ahanini kubera ubwumvikane buke hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru, kuko yanze guhagarika ikorwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Kuwa Gatandatu tariki 25 Nzero, Kim Yo Jong yabwiye ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, ko kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara hagati ya Koreya zombi ari uko hazaho kubahana.

Ubwo perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuwa Kabiri tariki 21 Nzeri, yavuze ko hakenewe kubaho ibiganiro byo kurangiza intambara ariko avuga ko igihe kiri kugenda kuko manda ye izarangira muri Gicurasi 2022.

Kim Yo Jong yakomoje kuri iri jambo agira ati “Numvise ko Koreya y’Epfo ishaka kuzura umubano hagati ya Koreya zombi ndetse hakabaho amahoro vuba bishoboka. Natwe turabishaka.”

Byari biteganyijwe ko mu biganiro by’amateka byahuje Donald Trump na Kim Jong-un muri Singapore mu 2018 aribwo hari butangazwe ku mugaragaro ihagarikwa ry’intambara hagati ya Koreya zombi, gusa inshuro eshatu aba bayobozi bombi bahuye ntacyo ibiganiro byabo byagezeho.

 

KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment