Muhanga: Ikirombe cyishe abantu bane


Ejo hashize kuwa mbere tariki 13 Nzeli  2021, Ikirombe cya Sosiyete AFRICOM cyagwiriye abantu 5 abagicukuragamo, bane bahita bahasiga ubuzima. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rubimba mu kagari ka Sholi, mu murenge wa Muhanga ho mu karere ka Muhanga.

Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24. Uwakuwemo ari muzima ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko.

Imirambo ikaba yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Uwakomeretse na we niho ari kuvurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Rwakana John, yavuze ko bagwiriwe n’icyo kirombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bahita batangira ubutabazi bwo kubakuramo, aho uwa nyuma yakuwemo ahagana saa Sita z’amanywa.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment