Urukiko rwafashe umwanzuro wo kurekura Jacob Zuma


Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ndetse abantu banatakarijemo ubuzima, Jacob Zuma wahoze uyobora Afurika y’Epfo yarekuwe ava muri gereza nyuma y’amezi abiri yari amaze afunzwe, ariko byakozwe kubera impamvu z’uburwayi bwe.

Uyu mugabo yishyikirije inzego z’umutekano ku wa 08 Nyakanga kugira ngo atangire igifungo cy’amezi 15 yari yakatiwe n’urukiko ahamijwe kurusuzugura.

Yafunzwe kubera gusuzugura abacamanza bo ku rwego rwo hejuru ba Afurika y’Epfo basigasira demokarasi mu gihe yageragezaga gukwepa kubazwa urusobe rw’ibirego bya ruswa yavuzweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Uyu mugabo w’imyaka 79 igihe cyari gisigaye ngo asoze igifungo cye azakimara ari hanze ariko akazajya akora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa gereza yari afungiyemo, bwatangaje ko yoherejwe mu bitaro byo hanze ya gereza kugira ngo abashe kubagwa n’abaganga ku burwayi yari afite butatangajwe, icyakora ngo ntibwari uburwayi bukabije.

Urwego rushinzwe abagororwa muri Afurika y’Epfo rwavuze ko nyuma yo kubona raporo y’abaganga ku buzima bwa Jacob Zuma byari ngombwa ko arekurwa agakomeza kwitabwaho adafunze ndetse rusaba abaturage b’icyo gihugu kutazamuhutaza mu gihe azaba ari guhabwa ubuvuzi.

Kuva Zuma yafungwa muri Nyakanga, Afurika y’Epfo yabayemo ibikorwa by’ihohotera ndengakamere ryanahitanye ubuzima bwa benshi abandi baratwikirwa banasahurirwa imitungo kugeza aho Polisi ifatanyije n’igisirikare mu kubihosha.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.