Abaturiye mpazi baba bagiye kubona igisubizo kirambye


Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge, igiye gutuzwa mu nzu zitekanye kandi zubatswe mu buryo bugezweho.
Inzu igiye kwimurirwamo abaturiye mpazi

Iyi nyubako igizwe n’inzu 28 biteganyijwe ko ishobora gutuzwamo imiryango 90. Ije nyuma y’indi yayibanjirije yari igizwe n’inzu 10 yatujwemo imiryango umunani ikaba ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw.

Ubusanzwe iyo imvura iguye ari nyinshi iyi ruhurura ihuriweho n’imirenge itandukanye, Nyamirambo, Gitega na Kimisagara ishobora gushyira ubuzima bw’abayituriye mu kaga bitewe nuko ikunze kuzura ndetse byinshi bikangirika.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa yabwiye The New Times ko umushinga ugamije guhindura imibereho myiza no guhindura Mpazi ahantu hashobora guturwa binyuze mu myubakire mishya.

Izo nzu zirikubakwa ku buryo bushobora kuzafasha abahatuye kubona iby’ibanze nkenerwa birimo amazi, imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’uburyo buboneye bwo kubikamo imyanda.

Amacumbi ari kubakwa kuri Mpazi aherereye aho n’ubundi mu gihe cy’imvura yashobora kurengerwa n’imyuzure.

Yagize ati “Inzu za mbere 10 zaduhaye imbaraga, duhita dutangira gushakisha amafaranga. Ubu tugiye kuzuza izindi 28 kandi twizeye ko abazazihabwa bazatangira gutuzwamo muri Nzeri.”

Muhirwa yasobanuye ko umushinga wagizwemo uruhare n’abahatuye kuko bishakiye ubutaka bwubatsweho.

Ati “Uruhare rwabo ni ubutaka twubatseho, hanyuma umujyi wa Kigali ukora ibisigaye. Urugero n’uko kuri ayo mazu 28 ari kubakwa ku butaka bwatanzwe n’imiryango irindwi.”

Ayo mazu ari kubakwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzayatanga hagendewe ku ngano y’ubutaka buri muryango watanze gusa andi asigaye azatuzwamo abatishoboye.

Yagize ati “Tureba ingano y’ubutaka bwatanzwe n’umuntu, nubwo hari aho twabonye bamwe bahitamo nk’icyumba kimwe cyo kubamo naho ibindi bisigaye bakabikodesha aho kuba muri ya nzu y’ibyumba bitatu.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko hagiye kubakwa izindi nzu ebyiri z’amagorofa buri imwe igizwe n’inzu 28.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bagaragaje ko uzabagabanyiriza guhangayika no kujujubywa n’amazi y’imvura nkuko Christensia Ntabumvayino yabigarutseho.

Ati “Hari igihe habaga umwuzure ahantu hose. Byari biteye impungenge. Turi kubona imyubakire igezweho kandi twishimiye ko ari ibyacu biri kubakwa. Twizeye guverinoma kuko gahunda yayo kuri twe buri gihe aba ari nziza.”

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko abantu bashora imari mu kubaka imitungo itimukanwa n’inzu zirimo bakwiye gushora mu kubaka inzu zihendutse kugira ngo igihugu kibone amacumbi aciriritse.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment