Sudani: Perezida Omar al-Bashir ibintu bikomeje kuba bibi, inshuti ze n’umuryango we badasigaye


Urutonde rw’abafite konti zafatiriwe harimo abahoze ari inshuti za Perezida Omar al-Bashir wahiritswe ku butegetsi ndetse n’abo mu muryango we.

Ibi byakozwe na Banki Nkuru ya Sudani yafatiriye konti za banki z’abantu 161 bakekwaho uruhare mu gukoresha amafaranga yabo mu gushaka guhungabanya urwego rw’ubukungu rw’icyo gihugu.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe na Komite yashyizweho ngo icukumbure ku ruhare rw’abari bagize ubutegetsi bwa Omar Bashir wahiritswe muri Mata 2019 nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

Mu byatumye izo konti zifatirwa, RFI yatangaje ko ari ibikorwa biteye inkeke byagiye bizikorerwaho guhera mu Ukuboza 2018 ubwo hatangiraga imyigaragambyo yasize Bashir ahiritswe ku butegetsi.

Byagaragaye ko kuri izo konti hari miliyoni z’amadolari yagiye anyuzwaho, nyuma akaza kubikuzwa mu mafaranga y’imbere mu gihugu, akongera agasubizwa kuvunjishwa mu buryo butemewe agashyirwa mu madolari cyangwa amayero kugira ngo yoherezwe hanze.

Hari abagaragaje ko ayo mafaranga yoherejwe hanze kugira ngo akoreshwe mu bikorwa bigamije kugaruka guhungabanya umutekano cyangwa guhungabanya urwego rw’imari muri Sudani.

Hari abandi babirwanyije ariko bavuga ko gufatira izo konti byaba biri mu nyungu z’igisirikare kiri ku butegetsi, kurusha kuba mu nyungu rusange kuko byanagaragaye ko igice kinini cy’ingengo y’imari kijya mu gisirikare.

 

NIYONZIMA Theo 


IZINDI NKURU

Leave a Comment