Phizer yemejwe nk’urukingo rwa covid-19 bidasubirwaho


Ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) cyemeje Pfizer burundu nk’urukingo rwa COVID-19.

BBC yatangaje ko FDA yahaye Pfizer icyo cyemezo nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bakabakaba ibihumbi 44, bikagaragara ko rubarinda iyo ndwara ku gipimo cya 91%.

Komiseri w’icyo kigo, Janet Woodcock, yavuze ko abantu bashobora “kwizera byimazeyo” urwo rukingo ruzajya rwitwa “Comirnaty” ku isoko, kuko rutekanye cyane, rukora neza kandi rugakorwa mu buryo buzira inenge.

Rubaye urwa mbere rwemejwe burundu kuko kimwe n’izindi rwakoreshwaga nko gutanga ubutabazi bw’ibanze. Ni na rwo rutanzwe mu gihe kiri munsi y’umwaka mu myaka 100 ishize, dore ko Pfizer yarangije gutanga amakuru yose asabwa muri Gicurasi.

Magingo aya ruhabwa abantu bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, ariko hari gukorwa n’amagerageza y’uko n’abafite hagati ya 12 na 15 bajya baruhabwa.

Amerika iri kugerageza kwihutisha ibikorwa by’ikingira ariko hari bamwe mu bayituye banze inkingo. Biravugwa ko kuba uru ruhawe icyemezo cya burundu bishobora gutuma bamwe mu barwangaga bemera gukingirwa.

Umuryango Kaiser Family Foundation uherutse gutangaza ko 30% by’Abanyamerika batarakingirwa bavuze ko habaye hari urwahawe icyemezo cya burundu bakwemera kuruterwa, n’aho 50% bavuga ko bategereje ngo babanze barebe aho bigana.

Perezida Joe Biden yavuze ko ibyo abaturage benshi b’Abanyamerika bari bategereje bisohoye, bityo bagomba kwihutira kwikingiza.

Ati “Igihe mwari mwarategereje ni iki. Ni cyo gihe ngo mukingirwe. Nimurufate uyu munsi.”

Yasabye imiryango itegamiye kuri Leta n’inzego z’abikorera gusaba abakozi kwikingiza cyangwa “bagahanwa bikomeye”.

Ku ikubitiro, igisirikare cya Amerika cyahise gitangaza ko kigiye gukingiza ingabo zibarirwa muri miliyoni 1,3 zose.

Kugira ngo urukingo ruhabwe icyemezo nk’icyo bisaba ko sosiyete cyangwa ikigo cyarukoze kigaragaza amakuru arebana n’uko rukorwa, aho rukorerwa n’ibyavuye mu magerageza.

 

 

Source:BBC 


IZINDI NKURU

Leave a Comment