Uruhare rw’ababyeyi mu gutiza umurindi igwingira ry’abana


Byagaragaye bamwe mu babyeyi batiza umurindi igwingira n’imirire mibi mu bana babo bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, kubera ko na bo barwaye bwaki bose bakaba bakeneye kuvurwa izo ndwara zigira ingaruka ku muryango no ku gihugu mu gihe gito n’ikirekire.

Niyakire Aline utuye mu kagari ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye, atanga ubuhamya bw’ukuntu yisanze atagira amashereka akagira ngo ni ibibazo bisanzwe bibaho ku babyeyi nyamara na we akeneye kuvurwa imirire mibi.

Yabimenye igihe yajyaga kwivuza icyo kibazo ku Kigo Nderabuzima cya Sovu giherereye muri uwo murenge atuyemo; ahageze ni bwo Umuyobozi w’iryo vuriro Soeur Uwanyirigira Solange yitegereje umwana we abona ko afite ikibazo cy’imirire mibi.

Yamusabye ko yakwemera umwana we bakamupima aremera, atungurwa afite imirire mibi ikabije (ari mu ibara ry’umutuku), bituma ahabwa ibitaro yamazemo amezi abiri, avurirwa ubuntu.

Ati “Bwarakeye ninjira ibitaro baratangira bankurikiranira umwana uko arwaye bakamuvura, mbega ibishoboka byose bakabimukorera. Nanjye nari mfite imibire mibi, nageze aha mfite ibilo 54 ariko naje kuhava mfite ibilo 68. Ubwo natashye umwana wanjye rwose nta kibazo afite, nageze aha na we afite ibilo 5 ntaha asubiye ku bilo birindwi.”

Niyakire Aline ni umwe mu babyeyi amagana bavuje imirire mibi na bo bakayivurwa mu Kigo Nderabuzima cya Sovu. Soeur Uwanyirigira Solange uyobora icyo kigo nderabuzima, ahamya ko n’ababyeyi barwara bwaki, ugasanga ntibashoboye kwita ku bana by’umwihariko mu minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana kuva agisamwa.

Mu Kiganiro n’Imvaho Nshya, Soeur Uwanyirigira yavuze ko icyo kibazo cy’ababyeyi barwaye cyatangiye kugaragara igihe batangiraga guha ibitaro abana barwaye imirire mibi, muri gahunda yiswe “Huye Kundwa Kibondo”.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima idukangurira kwigisha ababyeyi konsa neza ariko mu by’ukuri mbere yo kumwigisha konsa neza umuntu yagombye kubanza kureba ngo mbese afite icyo yonsa? Hariho n’ababyeyi barwaye bwaki, ukabona arahaha umwana ibere ariko nta kirimo; ibyo natwe twaje kubimenya kuko twabiyegereje ntabwo nanjye nabitekerezaga.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu Soeur Uwanyirigira Solange, aganira n’Itangazamakuru

Yavuze ko ikintu cyatumye batahura ko hari ababyeyi barwaye indwara zituruka ku mirire mibi nyuma yo kubona uburyo bararkira indyo yuzuye yabaga yateguriwe abana babo.

“[…] Tubitangira ntabwo twabonaga umubyeyi nk’uwakwitabwaho kugira ngo ahe umwana ubuzima. Ariko twaratekaga amafunguro yamara kuboneka, ukabona umubyeyi aho kugira ngo abanze yite ku mwana ni we ushatse kubanza kubifata. Ababibonaga baravugaga bati barakabije, bariya badamu ni ibisambo. Ariko njye naribajije nti ariko kubera iki aba afite ako kantu ko kurarikira uturyoshye tw’umwana?”

Impuguke mu by’by’imirire zivuga ko abantu benshi bakuze bahura n’indwara zituruka ku mirire mibi, rimwe na rimwe ntibanabyiteho kuko batumva uburibwe bwihariye.

Zitanga ibimenyetso ku muntu mukuru ufite icyo kibazo, birimo kubura ikiryi (appetit) no kwanga ibyo kurya no kunywa, umunaniro no guhorana umunabi, guhora wumva ubukonje, agahinda gakabije, kunanuka cyane mu gihe gito, kurwaragurika ariko ugatinda gukira ndetse no kuba wagira igisebe kigatinda gukira.

Ku bijyanye no gutakaza ibilo, umuntu wese mukuru utakaza ibiri hagati ya 5 na 10 mu mezi ari hagati y’atatu n’atandatu cyangwa se afite igipimo cya BMI (Body Mass Index) kiri munsi ya 18.5, aba ari mu mirire mibi.

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, yashyizeho gahunda zigamije kwita ku buzima bw’umwana, ariko ababyeyi basabwa kugira uruhare rukomeye mu kwirinda kuba ba nyirabayazana b’imirire mibi kuri bo no ku bana bahetse.

Binyuze mu mushinga SPRP uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugamije kurandura no kurwanya igwingira mu bana, hashyizwe imbaraga cyane cyane mu kubaka ubushobozi no kwishakamo ibisubizo aho abaturage batozwa gutegura indyo yuzuye, kubaka uturima tw’igikoni bahingamo imboga zifite uruhare runini mu kurinda imirire mibi abagize umuryango.

Kuri ubu abarwaje imirire mibi bakayikira, bafasha abaturanyi babo bakiyirwaje kuyikira nk’uko na Niyakire Aline abohamya. Ibyo byunganira Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’Inzego z’Ibanze mu guharanira kumanura imibare y’igwingira kuri ubu iri kuri 33% by’abana bari munsi y’imyaka 6.

Niyakire Aline warwaje imirire mibi na we ayirwaye asigaye ari umufashamyumvire muri bagenzi be

Source: imvaho 


IZINDI NKURU

Leave a Comment