Bugesera: Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe


Inkuru ibabaje yacacanye  ku mbuga nkoranyambaga ikababaza benshi kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ni uy’umugabo w’imyaka 25 witwa Jean Paul Nsabigaba abenshi bazi ku izina rya Danny, wasanzwe mu mugozi yapfuye mu Kagari ka  Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Nyakwigendera Nsabigaba n’umugore we uba muri USA

Bamwe bakwirakwije amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yishwe, abandi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe n’ibindi byinshi ndetse hari n’abakomeje kumwitwaza bakwirakwiza ibihuha bihuza urupfu rwe na Politiki.

Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugikomeje iperereza, amakuru yatanzwe n’abo mu muryango we wa hafi agaragaza ko Nsabigaba ashobora kuba yiyahuye nyuma y’ibikomere yatewe n’umugore we Kercie Akariza uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 8 Werurwe ni bwo Nsabigaba yasanzwe mu mugozi yashizemo umwuka. Abo mu muryango we bashimangiye ko amaze ibyumweru bike agaragaza agahinda gakabije nyuma yo kumenya ko uwo mugore we uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atwite inda y’undi mugabo utaramenyekana.

Abo mu muryango we batifuje ko amazina atangazwa mu itangazamakuru batangarije Taarifa ko bakeka ko Nsabigaba yiyahuye bitewe n’uburyo bari bamaze iminsi itari mike bamubona imyitwarireye yarahindutse.

Rumwe mu ngero abavuganye n’itangazamakuru batanze ni uko ku Cyumweru mu gicuku, ahagana  saa munani n’iminota 24 (2:24am), yashyize kuri status ye ya WhatApp uturango (emojis) tugaragaza agahinda n’amarira dukurikiwe n’amashusho yifashe ari kumwe n’inshuti ye baririmba basaba Imana imbabazi, ndetse muri ayo mashusho yagaragaraga agaragaza amarangamutima no kurira.

Mu gitondo ni bwo yasanzwe anagana mu mugozi ku byuma byo ku kibuga cy’ahahoze ishuri rya ‘ESSAP’ muri Nyamata Ville.

Abumvise amakuru benshi bahise bavuga ko ashobora kuba yishwe bitewe n’uko umugozi yimanitseho ngo utashoboraga kumwica, ndetse ko yavuye mu rugo iwe aherekeje abantu bari bamusuye nta kibazo kindi agaragaza.

Uturango Nsabigaba yashyize kuri WhatApp mu ijoro bugacya asangwa mu mugozi yapfuye

Umwe mu bo mu muryango we wahafi wavuganye na Taarifa yashimangiye ko Nsabigaba yari amaze igihe kitari kinini cyane yakiriye amakuru ko umugore we yitegura kubyara kandi yaravuye mu Rwanda adatwite, akaba yarabifashe nk’ubugambanyi no kumuca inyuma, ibintu byamugoye kubyakira.

Aba bombi basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2019, mu birori byari bibereye ijisho byitabiriwe n’inshuti n’umuryango, ariko nyuma y’igihe gito umugore we yahise asubira muri USA.

Yagarutse mu kwezi k’Ukwakira 2020 aje gusura “arongera asubira muri USA afite umugambi wo gufasha umugabo we muri gahunda zijyanye no kwimukirayo bakibanira akaramata nk’uko babisezeranye.”

Gahunda yari iyo kumufasha kubona VISA n’ibindi byangombwa byse nkenerwa kugira ngo amusangeyo. Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Ntituzi uko yari agiye kubikora, ariko imiryango yacu yari izi iby’iyo gahunda.”

Kuva icyo gihe ngo Nsabigaba yagize icyizere n’ibyishimo byinshi, afite amashyushyu yo kuzisangira umukunzi we  cyane ko we kuri ubu ngo nta kazi yari afite, aho yabeshwagaho ahanini n’amafaranga yoherezwaga n’umugowe we ndetse na mushiki we ufite akazi.

Gusa mu by’amahirwe make Nsabigaba yumvise ko umugore we atwitiye undi mugabo, ndetse yitegura kubyara vuba kandi yaragiye adatwite. Kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahise buhinduka icuraburindi atangira kugira agahinda gakabije.

Icyatunguye abo mu muryango we ni uko mu gihe bari mu gahinda, umugore we basezeranye atigeze agira icyo avuga ku rupfu rw’umugabo we n’ubwo asanzwe aboneka cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko afite konti ebyiri za instagram.

Tariki ya 13 Gashyantare uyu mwaka,  ni bwo yaherukaga gutangaza ifoto ye n’umukunzi we ya kera bishimiye umunyenga w’urukundo, ariko kuva icyo gihe nta yindi foto yabo bombi yaherukaga gutangaza bari kumwe.

Nsabigaba yari umuririmbyi wa Korali Kingdom of God Ministries. RIB irasaba abaturage kwirinda ibihuha biri guhwihwiswa ku bijyanye n’urupfu rw’uyu musore bagategereza ibizava mu iperereza.

Umuhango wo kumushyingura witezwe ko uzaba nyuma yo kumukorera isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyo uwo mugabo wari ukiri muto yaba yazize by’ukuri.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment