Gatsibo: Umwana yishe mugenzi we bagiye kwahira


Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye itangazamakuru kouyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina.

Yagize ati “Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y’igiti mu kico uwo mwana ahita yitaba Imana.”

Uyu muyobozi yavuze ko uburyo yamuteye icyo gisongo bitari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyago ngo kuko bagendaga bakina nk’uko mugenzi wabo yabisobanuye, yavuze ko uyu mwana yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

Gitifu Mushumba yakomeje avuga ko aba bana bose uko ari batatu bigaga nubwo hari amakuru yavugaga ko uwo mwana wateye mugenzi we igisongo yari umushumba mu rugo rw’umugabo umwe utuye muri aka Kagari ka Mpondwa.

Ati “ Nta makuru ahagije mbifiteho gusa nidusanga koko yari umushumba, ubundi hari amategeko ahana abantu bakoresha abana cyangwa abatujuje imyaka y’ubukure, nidusanga rero koko hari uwamukoreshaga arakurikiranwa.”

Kuri ubu umurambo w’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki ukaba uri bujyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorewe isuzumwa.

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment