Covid-19 yongereye ibyago byo kwandura VIH/SIDA ku bagore bicuruza


Ingaruka za Covid-19 zageze mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, aho zitasize n’abagore bicuruza abenshi bakunze kwita indaya, aho bemeza ko kuba amafaranga yarabuze, bituma umukiriya ubagezeho aba ari umwami icyo ategetse cyubahirizwa, ibi ngo bikaba bibongerera ibyago byo kwandura virusi itera sida.

Abagore bakora uburaya banyuranye batuye mu murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, harimo uwitwa Kaliza Anete yatangaje ko kuba amafaranga yarabuze kubera Covid-19, umugabo umugannye aza ategeka, kuko uwo bahaye agakingirizo ntakemere kandi afite amafaranga ye ntacyo barenzaho, ngo cyane ko umubare w’ababagana wagabanutse.

Ati ” Njye mfite abana banjye babiri na murumuna wanjye tubana, nishyura inzu y’ibihumbi makumyabiri na bitanu, tugomba kurya kandi neza ku buryo n’umukiriya uje nawe mugaburira nkamwibagiza izindi ndaya, rero umugabo ntiyaza anzaniye amafaranga ye, ambwira ko ibya agakingirizo atabikozwa ngo njyeho nijijishe kandi hari igihe iyo mwemereye gukorera aho nta gakingirizo ahinduka umukiriya wanjye uhoraho ndetse akanapangira bagenzi be, akazi kakajyenda neza”

Kaliza ashimangira ko ibyo kwandura virusi itera Sida cyangwa kuyanduza ntacyo bimubwiye, ngo dore ko aheruka kwipimisha Sida atwite umwana muto, ubu afite imyaka itatu, ashimangira ko kugeza ubu atazi uko ahagaze ariyo mpamvu atajya kwiyicira akazi.

Bagwire Liliane nawe akaba yicuruza, we yashimangiye ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abantu bose amaze kuryamana nabo nta numwe wari wakoresha agakingirizo.

Ati ” Njye nayobewe niba Covid-19 ari indwara yaje ije kumara ubwoba abagabo bwo kwandura Sida, ubona aba papa bafite abagore nta bwoba bwo kumanukira aho bafite, abasore nabo ntibasigaye, gusa hari umunyamahanga twaryamanye mu kwezi kwa gatanu numva ubwoba buranyishe, ntinya kujya kwipimisha, ariko menye uko buriya buryo bwo kwipima bukora nabikora pe”.

Bagwire yakomeje asaba Minisiteri y’Ubuzima kubafasha ikabaha udukoresho dukoreshwa mu kwipima virusi itera Sida ku buntu, ngo kuko muri iki gihe abagabo babagana ntibagishaka kwambara agakingirizo kandi abakiriya barabuze, ngo ntiwakwangira uwa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu, ngo inzara n’ibindi bibazo ntiyabona aho abikwiza. ngo ariko bahawe uburyo bwo kwipima bo ubwabo n’umukiriya uje bakamwipimira byagabanya ibyago byo kwanduzanya virusi itera Sida.

ikinyamakuru umuringanews cyashatse kumenya uko ubukangurambaga bwo kwirinda virusi itera Sida bwifashe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya Sida, dore ko muri iki gihe Covid-19 ariyo yumvikana cyane kurusha izindi ndwara z’ibyorezo, ntibashaka kugira icyo batangaza.

Twabibutsa ko ubushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo giteye inkeke.

Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite Virusi itera Sida umubare wabo utagabanutse kuko ukiri ku gipimo cya 3%  ni ukuvuga abasaga ibihumbi 210 ukaba ukimazeho igihe kigera ku myaka 17, mu gihe abari hagati y’imyaka 15-49 bari ku gipimo cya 2.6%.

Bwanagaragaje ko abantu bakuru bari hagati y’imyaka 15-64 bandura Virus itera Sida ku mwaka bari ku gipimo cya 0.8%, muri iki kigero abagore bandura Virusi itera Sida ku mwaka mu Rwanda bari ku gipimo cya 3.7%, abagabo ni 2.2%, mu gihe abari hagati y’imyaka 10-14 bari ku gipimo cya 0.4%.

Mu bakuze bafite virusi itera Sida, 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%. Ibi biterwa no kuba  igipimo cy’abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida igenda yiyongera.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019 ku bantu basaga ibihumbi 30,  bari mu kigero cy’imyaka 16 na 65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14, bukorwa mu ngo zirenga ibihumbi 11.

Bwanagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba iri kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo biri kuri 2.9%  mu gihe Amajyaruguru ari kuri 2.2%. Bivuze ko mu Mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.