APR FC yasezerewe na Mukura VS mu marushanwa y’igikombe cy’amahoro


Mukura VS yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2009, ubwo yatsindwaga na Atraco Fc, yanganyije na APR FC, mu mukino wo kwishyura wa ½ wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Huye 0-0, nyuma y’imyaka icyenda ikipe ya Mukura VS yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, isezereye APR FC, mu mukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

APR FC niyo yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere cya Twizerimana Martin Fabrice, kiza kwishyurwa mu gice cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na Mutebi Rashid. Ibi bisobanuye ko kunganya byatumye Mukura VS, igera ku mukino wa nyuma bitewe n’igitego cyo hanze.

Mukura VS izahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya Rayon Sports na Sunrise FC, zizakina kuri uyu wa Kane kuri Sitade ya Kigali Nyamirambo. Umukino ubanza Sunrise yatsindiye Rayon Sports i Nyagatare ibitego 2-1.

Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu n’uw’igikombe izaba ku Cyumweru tariki 12 Kanama 2018.


NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment