Iburasirazuba bahagurukiye abatanga impushya zo gusarura amashyamba ateze


Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwitondera ibyemezo bafata batanga impushya zo gusarura amashyamba kuko hari ubwo hatangwa ibyemezo byo gusarura hagatemwa n’ibiti bikiri bito.

Iburasirazuba bafashe ingamba zo gushyiraho ikipe yo mu Karere izajya itanga uruhushya rwo gusarura amashyamba

Hari Impugenge z’uko nihatagira igikorwa mu gutera amashyamba no kuyabungabunga Intara y’Iburasirazuba yazahinduka  ubutayu dore ko hari na bimwe mu bimenyetso bigenda byigaragaza kuko iyi Ntara ari imwe mu zitemwamo ibiti byinshi, ariko ntihaterwe amashyamba ku buryo buhwanye cyangwa bwikubye kabiri ibiti biba byatemwe, ibi ni bimwe mu  byateye amapfa mu myaka ibiri ishize ndetse na bamwe mu baturage bagahabwa ibirirwa na leta.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ubwo yari mu nama yigaga ku kongera amashyamba no kuyabungabunga  mu Ntara y’Iburasirazuba yagarutse ku kibazo cy’ibyemezo bitangwa n’abayobozi b’Uturere byo gusarura amashyamba, yagize ati “gutera ibiti ni kimwe ariko no kubibungabunga nacyo nii ikindi aha twibanze cyane ku mpushya zitangwa zo gusarura amashyamba, batitaye kuburyo amashyamba angana, batayasuzumye batarebye niba mu byukuri biriya biti  bigiye gusarurwa bigejeje igihe, hari ubwo byakorwaga n’umuntu umwe ariko ubu twabihinduye hagiye kujyaho ikipe ku rwego rw’Akarere ishinzwe kuzajya yemeza ko ibiti bikwiye gusarurwa kandi ikabikurikirana”.

Bamwe mu baturage bafite amashyamba bo mu Karere ka Rwamagana basanga ubu buryo buzaba ari bwiza ariko kandi bakumva hari aho bubabangamiye, Uwizeye Louis ni umwe muri bo yagize ati “abantu batera amashyamba bafite impamvu zitandukanye, hari abayatera bateganya ko bazayatwikamo amakara, aba ntibakeneye ko ibiti byabo bikura cyane, hari n’abandi batera amashyamba bashaka kuzayakuramo imbaho aba bategereza igihe kirekire, ubwo hashyizweho ikipe izajya ibikurikirana bivuze ko hari ubwo washaka gusarura ibiti byawe bakakwangira kandi burya ukena ufite itungo rikakugoboka, icyo twasaba ni uko iyo kipe yazadufasha ikazatworohereza, ubu buryo ni bwiza buzatuma abajyaga basarura amashyamba ateze nabo babireka”.

Mu minsi ishize hari zimwe mu modoka zagiye zifatwa zikoreye ibiti byasaruwe bitarakura, ingero zifatika ni iyafashwe ivuye mu Karere ka Ngoma n’indi yafashwe ivuye mu Karere ka Rwamagana nyamara aba bose bari bafite ibyemezo bibemerera gusarura amashyamba byasinyweho n’abayobozi b’uturere.

HAKIZIMANA YUSSUF

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.