U Rwanda rurarimbanyije mu myiteguro yo guhanga na Covid-19


U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka mu kongera imyiteguro yo guhangana na COVID-19  yoroshya uburyo bwo gukumira ubwandu bushya, gutahura no kwita ku barwayi ndetse no gukurikirana abo bahuye na bo.

Ubufatanye bw’Abanyarwanda, Leta n’izindi nzego bwatumye u Rwanda rugaragaza umwihariko mu guhangana n’icyo cyorezo mu uruhando mpuzamahanga.

Kimwe mu byakomeje gutangaza amahanga ni uburyo Igihugu gituwe n’abarenga miriyoni 12 kimaze gutahurwamo abarwayi 2111 barimo batanu icyo cyorezo cyambuye ubuzima, mu gihe abamaze gukira bagera ku 1,258 na 848 bakirimo kwitabwaho n’abaganga..

Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu guhangana na COVID-19 ku buryo ibikorwa byose bijyanye no gufata ibipimo, gutahura no kwita ku barwayi bizajya bikorerwa ku rwego rw’ibanze.

Iyo gahunda yajyane na Laborari zipima COVID-19 zashyizwe mu bice bitandukanye byo mu Ntara, ari na yo mpamvu hakomeje gutegurwa santeri 7 zizifashishwa mu gukusanya amakuru ya buri ntara ukwayo na serivisi z’ubuvuzi zikaba ari ho zitangirwa.

Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, yabwiye itangazamakuru ko imirimo yo gutegura santeri za COVID igeze kure muri buri Ntara, zikaba zizagira uruhare rukomeye mu gutahura no gupima kugira ngo abakozi bo kuri Laboratwari y’Igihugu bibande ku Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Impamvu ni ukugira ngo duharanire ko buri Ntara yakwihaza ku buryo itazongera gushingira ikizere kuri serivisi z’i Kigali, ibyo bikazafasha abaganga bo ku rwego rw’Igihugu kwibanda ku barwayi batahurwa muri Kigali .”

Yakomeje avuga ko inzego z’ibanze zatangiye kugenerwa amahugurwa yimbitse y’uburyo bwo guhangana n’icyo cyorezo, ati “Dukomeje gahunda yo kwegereza serivisi inzego z’ibanze, aho impuguke zoherejwe mu Ntara kugira ngo zifashe inzego z’ibanze kubaka ubushobozi bwo guhangana na COVID-19.”

Kuri ubu Minisiteri y’Ubuzima ifite ubushobozi bwo gupima abantu 5,000 ku munsi ivuye ku bantu 400 bapimwaga mu mezi arenga ane ashize umurwayi wa Mbere atahuwe mu Rwanda.

Laboratwari zipima COVID-19 mu Ntara zatangiye gukora mu bice bimwe na bimwe. Marie Kalisa w’imyaka 54 yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe no gupimirwa i Rusizi aho akomoka, n’ibisubizo by’uko ahagaze akabimenyeshwa mu gihe gito.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bumwe mu buryo bwo guhangana na COVID-19 Leta yahisemo ari ubwo gupima abantu benshi bashoboka, abatahuweho ubwandu bagashyirwa mu kato ndetse bakanavurirwa ahabugenewe, ari na ko hakurikiranwa abakekwaho guhura n’abanduye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rishyira u Rwanda mu bihugu bike byabashije kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ndetse n’ubuhahirane n’amahanga ni ntamakemwa kuko ruri mu bihugu bidateje inkeke kugeza ubu.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment