Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yahaye amagare 589 abayobozi b’imidugudu 18 ihana imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano, by’umwihariko RDF mu kwicungira umutekano.
Abayobozi b’imidugudu bashimiwe ko mu mwaka ushize bakoze akazi katoroshye ubwo imitwe yitwaje intwaro yageragezaga guhungabanya umutekano w’Igihugu iturutse mu bihugu by’abaturanyi bihana Imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe.
Ubwo iyo mitwe yageragezaga kwinjira inyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, abayobozi b’imidugudu bahanahanaga amakuru bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, imigambi yarimo kwica abaturage no gusahura ibyabo iburizwamo ndetse iyo mitwe iraneshwa.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF, Perezida Kagame yahaye amagare abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ashimangira ko imirimo bakoze ari iy’ubutwari kandi yagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano w’Igihugu.
Perezida Kagame yagize ati “Ubufatanye bw’inzego z’umutekano, abayobozi b’imidugudu ndetse n’abaturage muri rusange, bwagaragaje ko twunze ubumwe kandi twiteguye kunesha umwanzi wese wagerageza guhungabanya Igihugu cyacu. Turabashimira ko mwumvise ko kugira Igihugu icyanyu, kukirinda no kubungabunga amahoro n’umutekano wacyo ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere.”
Nubahimana Emmanuel, ni umwe mu bahawe amagare, akaba ayobora Umudugudu wa Nyacyondo uherereye mu Murenge wa Ruheru, wavuze ko ayo magare abonekeye Igihe kuko azabafasha kurushaho kunoza umurimo.
Yagize ati “Aya magare aratwongerera ubushobozi n’ishyaka ryo gukomeza gukora neza no gukaza umurego mu gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kurinda Igihugu cyacu.”
Mu mwaka ushize imitwe yitwaje intwaro yagabye ibiteroshuma bitandukanye mu bice byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, akenshi byabaga bigamije kwica no gusahura abaturage.
Igitero kimeze nkabyo cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize aho abarwanyi barenga 100 bateye ibirindiro bya RDF biherereye i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi.
RDF yatangaje ko abo barwanyi bigabyemo kabiri, bamwe batera ibirindiro bya RDF abandi bagerageza kujya kuzuza umugambi wo kwica abaturage batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Yanze wubatswe mu kirometero kimwe uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi.
Ubufatanye bw’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, bwatumye icyo gitero kiburizwamo kuko abo barwanyi binjiye mu Gihugu amakuru y’umugambi wabo yamenyekanye.
Ubwanditsi