Nyuma y’iminsi itari mike aba mu ndiri z’ingona yabonetse ari muzima


Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari waraburiwe irengero kuva kuwa 22 Ukuboza 2019,yabonetse ari muzima nyuma y’ibyumweru 3 yari amaze aba mu ishyamba ryuzuyemo ingona nyinshi.

Byatunguye benshi kuboneka nyuma y’ibyumweru 3 ari muzima aba mu ndiri y’ingona

Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia.

Iyi polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse ari muzima,afite amagara mazima ndetse ko nta n’iryinyo na rimwe ry’ibi bikoko ryamukozeho.

Uyu mugabo yabaye igitangaza kuri benshi bari bazi ko yapfuye nkuko polisi yari yabibabwiye gusa yivuguruje ishimira buri wese mu bayifashije gushakisha uyu mugabo

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment