Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukamba mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, Nkundabagenzi Shyaka Jean Paul afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho kurigisa ihene 50 zari zigenewe korozwa abaturage.
Amakuru avuga ko uyu gitifu ari mu maboko ya RIB kuva taliki ya 9 Ukuboza 2019 kuri iki kibazo cy’ihene zari zatanzwe n’umuryango witwa ’Food for the Hungry’ zigenewe korozwa amaturage. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa RIB yemeje aya makuru y’ifatwa rya gitifu Nkundabagenzi.
Yagize ati “Nibyo ayo makuru Urwego rw’Ubugenzacyaha rwayabonye, ndetse ruba runamufashe ruramufunga afungiwe kuri station ya Gatunda yafunzwe ejobundi taliki ya 9 Ukuboza 2019”.
Umuhoza Marie Chantale yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye, akaba ari nabwo hazamenyekana uko uyu gitifu yashakaga kwiba izi hene. Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakomeza gutungwa agatoki bashinjwa kurigisa ibigenewe abaturage ngo bibavane mu bukene.
@umuringanews.com