Abatuye Rusizi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe baburiwe


Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yaburiye abaturage bakora amanyanga yo kunyura mu nzira zibujijwe bakora ubucuruzi butemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye harimo no gukwirakwiza Ebola.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yaburiye abo ayobora bakoresha inzira za magendu bambuka imipaka

Uyu muyobozi yashimangiye ko abanyura iz’ubusamo badapimwa Ebola mu gihe igihugu cyafashe ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo kigera ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko usanga bambuka banyuze ku mipaka itemewe mu nzira z’ubusamo. Aba rero ntaho wabatandukanyiriza n’abagizi ba nabi kuko usibye kuba bashobora guhungabanya ubuzima rusange bw’igihugu bashobora no kudukururira indwara nka Ebola muzi cyane ko iri mu baturanyi ba Congo.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kunyura ku mipaka yemewe mu gukomeza kubungabunga ituze n’umutekano wabo birinda kugongana n’inzego zitandukanye zirimo n’izicunga umutekano ku mipaka y’igihugu.

Imipaka y’u Rwanda na RDC yemewe gukoreshwa ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi ni itatu, irimo uwa Rusizi I, Rusizi II n’uwa Kamanyola uherereye mu Murenge wa Bugarama.

Tubibutse ko muri Kanama 2019 nibwo abarwayi babiri bagaragaweho n’indwara ya Ebola mu Mujyi wa Bukavu uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi.

Ebola yagaragaye ku nshuro ya 10 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, ikaba imaze guhitana abantu barenga 2000.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment