Imibare mishya yerekana uko VIH/SIDA ihagaze mu Rwanda


Raporo nshya yatangajwe Ejo hashize kuwa gatatu tariki 25 Nzeri 2019, yagaragaje ko mu Rwanda ikigero cyo kumenya uko abantu bahagaze ari 84%, abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ari 98%, naho ikigero cyo kugabanuka kwa VIH/SIDA iri mu mubiri kiri kuri 90%.

Ni igenzura ryakorewe ku baturage barenga ibihumbi 30 bari mu kigero cy’imyaka 16-65 n’abarenga ibihumbi icyenda bari hagati y’imyaka 10-14 bo mu ngo zirenga ibihumbi 11 basanzwe mu ngo hagati ya Werurwe 2018 na Kanama 2019.

Iri genzura ryerekanye ko ubwandu bushya mu bari mu myaka 10-14 buri ku kigero cya 3%, ubwandu bushya buri kuri 3.7% ku bagore na 2.2% ku bagabo naho mu mujyi bwikubye inshuro 1.9% ugereranyije no mu cyaro.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ubwandu bushya mu bakuze buri ku muvuduko wa 0.8% ku mwaka, bivuze ko abandura ku mwaka bangana na 4500. Mu bakuze bafite virusi itera Sida 76% bigaragara ko igenda igabanuka mu maraso aho abagore bari ku kigero cya 79.1% naho abagabo kuri 70.5%.

Iri genzura rikaba ryarakozwe hagamijwe kureba ingaruka virusi itera Sida igira ku banyarwanda, ryerekena ko 76% by’abafite virusi itera Sida bose ubariyemo n’abakuze barimo abagore 80% babashije kwitabwaho, benshi bashyirwa ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Mu kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA u Rwanda rwateye intambwe ishimishije

UNAIDS yihaye intego ko mu mwaka wa 2020 abafite virusi itera Sida bazaba bazi uko bahagaze ari 90%, abafata imiti 90% naho kugabanuka kwa virusi itera Sida bikaba 90%.

u Rwanda rukaba rwaramaze kurenga intego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryihaye muri gahunda yo kugeza ubuvuzi ku bafite birusi itera Sida nibura mu mwaka wa 2020 uwo mubare ukazaba ugeze kuri 73%.

Umuyobozi wa ICAP, Wafaa El-Sadr, yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye mu kwesa intego zashyizweho mu gukumira virusi itera Sida mu mwaka wa 2020 ari ubuhamya bw’uko ishyize imbere mu kuyirwanya.

Umuhuzabikorwa wa gahunda zo kurwanya Sida muri Amerika, Amb Deborah L. Birx, yashyimye intambwe idasanzwe u Rwanda rumaze gutera.
Ati “Berekanye ko bishoboka binyuze mu guhuza politiki, imiyoborere, gahunda zishingiye ku mibare, uruhare rw’abaturage n’ibindi bikenewe mu gukumira virusi itera Sida.”

Umuyobozi wa CDC, Dr Robert Redfield, yagize ati “Nshimiye Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu gukumira virusi itera Sida no kuba abarenga 97% bahabwa ubuvuzi. Ibyo bagezeho birenze ku ntego UNAIDS yihaye kugeraho mu 2020.”

UNAIDS igaragaza ko ku Isi mu bantu barenga miliyoni 39 bafite virusi itera Sida, 79% aribo bazi uko bahagaze, batatu muri batanu bayirwaye bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, naho 53% by’abafite virusi itera Sida ntabwo bipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Iyi raporo yakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP).

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment