Umwana w’imyaka 5 ufite indwara imunga amagufa aratabarizwa


Umwana w’imyaka itanu witwa Mbarushimana Samuel aratabarizwa nyuma yo gufatwa n’indwara ituma amagufwa yo mu kuguru amungwa nk’uko yabibwiwe n’abaganga, akaba ari uwa Nyiranizeyimana Jeanne umubyeyi w’abana bane watandukanye n’umugabo we bitewe n’amakimbirane yo mu muryango, acumbitse mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Rebero.

Uyu mwana w’imyaka itanu ukuguru kwe kuzuye ubushye n’ibinogo by’ibisebe amaranye imyaka ibiri, mama we akaba avuga ko abarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe byanatumye atabona ubufasha bwa leta ngo avuze umwana we agahitamo kubireka ngo kuko nta handi hantu yakura amafaranga.

Nyiranizeyimana yatangaje ko kuva uyu mwana yarwara ngo yamuvuje mu buryo bushoboka kugeza naho agurishije imyenda ye ariko ngo biba iby’ubusa.

Ati “Naramuvuje mu buryo bwose nshoboye kugeza ubwo ngurishije n’imyenda yanjye yose ubu nsigaranye igitenge kimwe. Namuvuzaga ku bitaro bya Kiziguro banyohereza i Gahini ngezeyo bampa gahunda yo kumubaga tariki 17 Nyakanga uyu mwaka ariko kubera nta bushobozi nari mfite ndarekera kuko bambwiye ko mitiweri idakoreshwa mu kubaga uburwayi bwe.”

Nyuma y’amezi abiri uburwayi bwarushijeho gukomera umwana atangira kunuka kubera igisebe cyari kimeze nabi cyane bituma atangira kwifashisha ubuyobozi bw’umudugudu bamwandikira urwandiko rumwohereza ku Kagari naho bamwandikira urundi rwandiko rumwohereza ku Murenge.

Ati “Ngeze ku Murenge najyaga kubitekerereza Gitifu akansunika ngo umwana ni uwanjye ngo ningende nirwaneho ngo ninjye afitiye umumaro ngo icyo twagufasha ni ukuguha itike yonyine ibindi ukirwariza, byatumye numva ngize agahinda ndatuza kuko numvaga nta kundi nabigira.”

uga ko batunzwe no guca inshuro mu baturanyi akabona icyo kurya gusa ngo ibibazo byo kurwaza abana muri iyi minsi biri gutuma nabyo atakibishobora.

Ati “ Uretse kurwaza uyu ufite uburwayi amaranye imyaka ibiri, hari n’undi urwara isereri yageraho akagwa igicuri, abaganga batubwiye ko biterwa n’ikibazo cy’inzoka arwaye nawe akeneye kuvuzwa kuko yiga rimwe na rimwe kubera icyo kibazo.”

Mujawingoma Athanasie, umwe mu bayobozi b’Umudugudu wa Rebero avuga ko ikibazo cy’uyu mwana Nyiranizeyimana yakibabwiye mbere bagakora uko bashoboye bakamufasha muri duke babona ibindi bakamwohereza ku Murenge yagerayo bakamuhakanira ngo kuko ari mu cyiciro cya gatatu.

Ati “ Abaturanyi bamufashije uko bashoboye ariko kuko kubaga umwana we bisaba amafaranga menshi twahisemo kumukorera ubuvugizi hirya no hino.”

Nubwo kuri ubu ari kujya gupfukisha umwana we ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro, Nyiranizeyimana avuga ko ntacyo bitanga kuko ngo abaganga bamubwiye ko bibaye byiza yashakisha amafaranga mu kwezi kumwe akajyana umwana mu bitaro bya Kanombe bakamubaga ngo nakomeza gutinda bizaviramo umwana ubumuga.

Nyiranizeyimana avuga ko ubushobozi atabubona agasaba abagiraneza babishoboye kumufasha akavuza umwana we ngo kuko biri mu bimukomereye cyane kandi Se w’umwana atabyitayeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Kavutse Epiphanie yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo yakimenye uyu munsi ndetse ngo agiye gutangira kubafasha.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment