Imbere yas PAC abayobozi b’Akarere ka Ruhango bakojejwe isoni na rwiyemezamirimo


Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abagera kuri 15 barimo Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abakozi na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baba bakoze ibikorwa mu Karere ka Ruhango bari bitabye Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Basobanuraga imikoreshereze y’amafaranga leta igenera aka karere ngo hakorwe ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange yakoreshejwe nabi.

Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bitanye ba mwana na rwiyemezamirimo Hakizimana Gérard wahawe isoko ryo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango nyuma bikaza kugaragara ko habayeho ubukererwe mu kurangiza imirimo.

Mu mwaka wa 2014, nibwo hatangijwe imirimo yo kubaka iki Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Ruhango kiri kubakwa mu byiciro bine birimo bitatu byarangiye bigizwe n’icyiciro cya mbere, kigizwe n’icyumba cy’inama n’ubwiherero, icya kabiri cyari ibibuga by’imikino itandukanye, mu gihe icya gatatu cyari kigizwe n’uruzitiro na parikingi.

Ibi byiciro bitatu bya mbere byo kubaka iki kigo cy’urubyiruko byararangiye bitwaye akayabo ka miliyoni 184Frw, mu gihe icyiciro cya kane kizaba kigizwe n’amacumbi, ni ukuvuga ni nka hoteli kizatwara miliyoni 601 Frw.Ubuyobozi butangaza ko imirimo yo kubaka iki cyiciro kigeze ku kigero cya 70%.

Byari biteganyijwe ko imirimo yose yo ku cyubaka irangirana n’umwaka wa 2015.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2018, yagaragaje ko habayeho ubukererwe mu kubaka iki kigo ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’iki kigo cyatashywe imirimo yo kucyubaka itarangiye.

Ni ibintu ubuyobozi bwasobanuriye abadepite bagize PAC ko impamvu y’ubu bukererwe yatewe na rwiyemezamirimo wataye imirimo itarangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yagize ati “Ikibazo cy’iki kigo cyaturutse kuri rwiyemezamirimo wataye imirimo atayirangije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée yavuze ko amasezerano na rwiyemezamirimo yahagaze mu 2016, hajyaho ibyo kugaruza ayo bari baramwishyuye.

Yagize ati “Rwiyemezamirimo yarayitaye, amasezerano yahagaritswe mu 2016, tujya mubyo kugaruza ingwate tubona miliyoni 9Frw ariko imirimo yari isigaye yari iri munsi y’ayo.”

“Abagenzuzi baje tugiye gutangira kubaka imirimo yari isigaye, twarubatse twuzuza ibitari byuzuye hanyuma dusana n’icyiciro cya mbere cyari cyarubatswe mu 2014, naho rwiyemezamirimo we ibyo yasabwaga n’ibyo yagombwaga n’amategeko yarabihawe.”

Rwiyemezamirimo Hakizimana wari warahawe isoko ryo kubaka iki kigo cy’urubyiruko yahise asaba ijambo avuga ati“Nanyomozaga ibimaze gutangazwa n’ubuyobozi kuko ntabwo nataye imirimo ahubwo ni inyigo yakozwe nabi.”

Hakizimana yakomeje avuga ko inyigo bamuhaye y’uburyo iki kigo cyagombaga kuba cyubatse yari itandukanye n’ibyo we yasanze agomba gukora. Icyo gihe ngo yahise yandikira ubuyobozi arabibabwira.

Ati “Bampaye inyigo itandukanye n’ibyo bansabaga kubaka. Natangiye kubaka bambwiye ko hari inzu izaba ifite ibyumba bitatu kandi ari 12, inzu narayubatse ariko bo bateganyaga ko izasakarwa na metero kare 50, nyisakaza metero kare 200.”

Yakomeje abwira abadepite ko yagaragarije akarere izi mbogamizi zose ariko bamwima umwanya ahubwo bamusubiza bamubwira ko akwiye kwihutisha imirimo.

Yagize ati “Meya, Perezida wa Njyanama n’abandi bose babasimbuye narabandikiye ariko haje gukurikiraho ikintu cyo kuvuga ngo bagiye gusesa amasezerano bambwira ko nje naratinze bansaba gukosora ibintu bibura.”

“Naraje ndabikosora nongera kubandikira ko baza kwakira imirimo ariko buri gihe bambwiraga ko bagiye kubyigaho nyuma baza kumbwira ko iyo raporo bayihaye abagenzuzi b’imari ya leta, ariko njye navuga ko nari naramaze gukora ibyo nsabwa.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije, Patrick Habimana na we wari mu Nteko yavuze ko bibabaje kuba iki kigo cy’urubyiruko cyaragombaga kurangira muri Mata 2015, bikaba bigeze iki gihe abagenerwabikorwa bataragezwaho serivisi bari bateganyirijwe.

Rwiyemezamirimo yashinganishijwe

Perezida wa Njyanama, Gasasira Rutagengwa Jérôme yahise avuga ko ibyo rwiyemezamirimo avuze birimo ukuri kwinshi kandi kwagaragajwe na komisiyo yihariye yashyizweho igamije gucukumbura ikibazo.

Ati “Imyanzuro y’iyo komisiyo yagaragaje ko hari amafaranga rwiyemezamirimo akwiye gusubizwa. Iyo raporo twayigejeje ku nzego zitandukanye twumvaga bayikurikirana kandi hari ibigomba gukorwa kugira ngo abakoze ayo makosa bayaryozwe.”

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), Dr Ndabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abakoze ayo makosa yo guhemukira rwiyemezamirimo bakwiye kubibazwa.

Yavuze ko ibyatangajwe na rwiyemezamirimo ntawe ugomba kubimurenganyiriza kuko yagaragaje amakosa yakozwe n’abakozi b’akarere.

Ati “Twongereho, hagire n’uwibeshya amunenge, tubivuge mu mvugo ikomeye, uko yakoze kose ibyo yavuze hari imvugo yabivuzemo kandi hari icyo bigaragaza.”

Perezida wa Njyanama Gasasira yijeje ko nta we uzakora kuri rwiyemezamirimo kandi bizeye ko ikibazo cye kirakurikiranwa kikabonerwa umuti mu gihe cya vuba.

 

@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment