Iperereza ku bava muri Uganda bakekwaho gukorana na RNC


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi irimo gukora iperereza no gukurikirana niba umutwe wa Kayumba Nyamwasa (RNC) urimo gushakira abayoboke mu Rwanda.

Mu Banyarwanda baza bashinja Uganda kubambura utwabo no kubakoresha ubucakara bwo guhinga, ngo haba harimo intumwa za Kayumba Nyamwasa washinze umutwe witwa RNC.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Uganda itera inkunga uwo mutwe ushinjwa kuyihungabanyiriza umutekano.

Uwitwa Uwingenzi Jean Berchmas wafungiwe muri Uganda, ashimangira ko Polisi y’icyo gihugu yinjiriwe n’abantu bo muri RNC, bakaba ngo barimo kwinjiza muri uwo mutwe Abanyarwanda bajya muri Uganda.

Uwingenzi agira ati “Nahuriyeyo n’abasore batatu nari nsanzwe mbona ku Gisenyi, umwe arambaza ati ‘hano kwa Kayumba wahageze ute?’ Birantagaza cyane, arakomeza ati ‘nari nzi ko tuje mu gisirikare none turabona mwirirwa mutera ibirayi!”

“Nyuma naje kuhabona(kuri Polisi ya Kisoro muri Uganda) umugabo wajyaga uza kurya muri resitora nakoragamo ku Gisenyi(mbere yo kujya muri Uganda), yari yambaye ipantaro y’igisirikare afite n’icyombo, abanza kuvugana n’abo basore nyuma nanjye aranyegera mbona na we nsanzwe muzi neza”.

“Hariya muri Uganda bamwita Amosi ariko ino bamwita Vincent, yambujije kuza mu Rwanda ansobanurira ko baza kumfunga, abonye nanze ansaba kwemera ikiraka(mission) cyo kuza gushaka abasirikare, ndetse ambwira ba basore baje mu gisirikare cya Kayumba bavuye mu Rwanda.”

“Yakomeje ambwira ko umuntu waje mu Rwanda akabasha kohereza muri Uganda mugenzi we wabaye umusirikare, ngo ahabwa amashilingi 32,000 (abarirwa mu bihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda), ariko yaba yohereje ukiri umusivili agahabwa hagati y’amashilingi 15,000-25,000 (abarirwa hagati ya y’ibihumbi bine na bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda).”

Kuri ayo makuru atangazwa na bamwe mu bava muri Uganda barimo Uwingenzi, Polisi y’u Rwanda yagize icyo iyavugaho, isobanura ko ikomeje guperereza no gukurikirana iby’ayo makuru.

CP John Bosco Kabera yatangarije Kigali Today ati “Ikirimo gukorwa ni uko inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza n’ubugenzuzi kugira ngo zirebe koko niba ayo makuru ari impamo”.

Ati “Ntabwo wahita uvuga ngo ni ukuri ariko ayo makuru afite agaciro ku nzego z’umutekano, kandi Abanyarwanda baracyagirwa inama yo kutajya muri Uganda, ndetse n’imipaka irarinzwe”.

Kigali Today


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.