Icyamamare muri cinema Nyarwanda yitabye Imana


Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva kuwa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Nsanzamahoro yitabye Imana akiri ingaragu, ariko mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza.

Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yatangaje ko uyu musore yitabye Imana azize diabète. Ati “Yitabye Imana uyu munsi nibyo, yari amaze iminsi kwa muganga yahageze kuwa mbere.”

Nsanzamahoro Denis yakinnye muri filime nyinshi kuva mu mwaka w’1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu mwaka wa 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrick Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment