Diamond yarenzwe n’iterambere yabonye mu Rwanda, agira icyo asaba perezida wa Tanzaniya


Mbere y’uko ataramira abanyarwanda i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 mu gitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro , Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yabanje gusura inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena Arena, akigera iwabo muri Tanzaniya Diamond yasabye Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri kubafasha nabo kubona inyubako nk’iyi ishobora gufasha abahanzi badafite ahantu heza ho gutaramira.

Diamond yasabye Perezida wa Tanzaniya kububakira nabo Arena

Ubwo yari ageze muri Tanzania Diamond Platnumz yanze kuripfana avuga ko yatangajwe n’inyubako ya Kigali Arena yabonye mu Rwanda

Ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

Yakomeje asaba Imana ngo ikomeze kubafasha, ihe imbaraga perezida wabo n’umutima wo gukorera igihugu abubakire Arena nabo bishime.

Diamond Platnumz yanashimangiye ko aramutse abonye ubutaka bwo kubakaho, afite ubushobozi bwo kwizamurira inyubako nk’iyi.

Twabibutsa ko Kigali Arena ari inyubako Ifite uburebure bwa metero 18,6  uvuye ku gisenge, izajya ikinirwamo Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu ndetse ikanakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena yafunguwe ku mugaragaro kuya 9 Kanama 2019 na Perezida Paul Kagame, akaba ariyo ya mbere  nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment