Brazil n’u Rwanda bagiranye amasezerano y’ingendo zo mu kirere


Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, u Rwanda na Brazil bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege yari amaze imyaka ibiri yemeranyijweho.

Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yasinye ku ruhande rw’igihugu ke.

Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko amasezerano bagiranye na Leta ya Brazil azafasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu cyane cyane abakerarugendo bazaza mu Rwanda.

Yagize ati “Bizadufasha guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kureba ibindi bikorwa twafatanya.”

Yavuze ko u Rwanda rushaka guteza imbere urwego rw’igendo z’indege, Leta ya Brazil ikaba iri mu bihugu bya mbere bikora indege yaba izitwara imizigo n’izitwara abantu.

Ati “Ni igihugu mu bya mbere ku isi bikora indege kandi bamaze gutera imbere cyane”.

Ambasaderi  Gatete yavuze ko u Rwanda rwanasinyanye amasezerano yo guteza ubuhinzi imbere kandi iki gihugu kikaba cyarateye imbere mu guhinga ikawa.

Yagize ati “Icyo tubona cyane uretse guteza imbere ingendo zo mu kirere, ku bijyanye n’ingufu bakoresha 79% ni amashanyarazi bakoresha ibyo tukabona ko babifitemo ubuhanga bukomeye ariko cyane no mu ngendo zisanzwe n’imihanda bafite kompanyi zigezweho.”

Akomeza avuga ko babona ari byinshi bazigira ku gihugu cya Brazil bizakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra, Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda avuga ko amasezerano bagiranye n’u Rwanda  azafasha ibihugu byombi mu kwagura urujya n’uruza, kuko ngo igihugu cyabo gifite isoko rinini ry’ingendo z’indege.

Yagize ati “Umwaka ushize twakiriye abagenzi bakoresheje ibibuga by’indege byacu basaga miliyoni 117,  dufite ibibuga by’indege bisaga 100 tukagira n’ibindi mpuzamahanga bisaga 400, dufite indege za gisivile zisaga 450 n’izindi 7700 z’abantu ku giti cyabo, isoko ryacu ni rinini.”

Ibihugu byombi bimaze kugirana amasezerano 92 amaze no kumvikananwaho ajyanye n’ingendo zo mu kirere. U Rwanda rumaze kugira ahantu indege zarwo zigera hagera kuri 29.

 

UWIMPUHWE  Egidia

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment