Ibya Shampiyona y’u Rwanda byajemo kidobya


Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Azam yahagaritse kuba umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda

Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA,  yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara mu gihe nta gishya cyava mu biganiro biri guhuza impande zombi.

Iti “Turabasaba rero kwitegura izo mpinduka muri shampiyona yacu ‘Rwanda Premier League’ ya 2019/20 kuko mu gihe nta gihindutse inkunga mwagenerwaga ivuye kuri uwo muterankunga izahita ihagarara.”

“Ibizava mu biganiro bikomeje hagati ya Komite Nyobozi ya FERWAFA na AZAM MEDIA Ltd muzabimenyeshwa mu minsi ya vuba.”

Azam TV yari isanzwe igenera buri kipe miliyoni 10 Frw atangwa mu byiciro bibiri mu mwaka w’imikino.

Iyi sosiyete itangaje ko igiye gusesa amasezerano yari ifitanye na FERWAFA mu gihe yari isigaje umwaka umwe ndetse iyi baruwa isohotse mu nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko shampiyona y’u Rwanda itagitangiye tariki ya 13 Nzeri, ahubwo yimuriwe tariki ya 4 Ukwakira kubera imikino y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Azam TV yaguze shampiyona y’u Rwanda guhera mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2,35 mu gihe cy’imyaka itanu, aho kuri ubu yari igiye kwinjira mu mu mwaka wa nyuma w’amasezerano yagiranye na Ferwafa.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

Mu Ukuboza 2017 na bwo iyi Sosiyete ya AZAM TV yahagaritse kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kubera kutumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ngingo zitandukanye, zirimo uko FERWAFA ipanga imikino ya shampiyona.

 

NIYONZIMA Theogene                  


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.