Rayon Sports na Kiyovu Sports mu rubanza


Rayon Sports na Kiyovu Sports bongeye gutumizwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ngo hakemurwe burundu ikibazo cy’ubugambanyi bushingiye ku ngobyi y’abarwayi “Ambulance” bwavuzwe hagati y’aya makipe yombi ahagana mu mpera za shampiyona ishize.

Amakuru agera ku umuringanews.com avuga ko ayo makipe yombi agomba kwitaba ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2018, kugirango hakemurwe bya burundu ikibazo cya mpaga Kirehe FC yateye Kiyovu Sports ku munsi wa 27 wa shampiyona.

Ikibazo aya makipe yatumirijwe cyatangiye kuwa 18 Kamena 2018, ubwo Kiyovu Sports yaterwaga mpaga ku kibuga cyayo yari kwakiriraho Kirehe FC, ariko uwo mukino ntiwaba bitewe n’uko ku kibuga nta ngobyi y’abarwayi yari ihari.

Kiyovu Sports imaze guterwa mpaga, yajuririye Ubuyobozi bwa FERWAFA, iboneraho no kurega Rayon Sports ko ari yo yayigambaniye, ubwo umwe mu bakozi bayo yabeshyaga ibitaro byari kohereza iyo ngobyi y’abarwayi, akavuga ko Kiyovu Sports idakinira i Kigali, bigatuma iyo modoka ihabwa abandi.

Kuwa 25 Kamena 2018, FERWAFA yanzuye ko mpaga Kiyovu Sports yatewe na Kirehe FC igumaho, nyuma yo gusanga ubwiregure bwayo ari nk’amatakirangoyi.

 

Philbert Hagengimana


IZINDI NKURU

Leave a Comment