Umuti Dolutegravir ugabanya ubukana bwa VIH/SIDA ugiye kongera gusuzumwa


Inyigo zimwe zagaragaje ko y’umuti mushya ugabanya ubukana bwa virusi itera Sida witwa Dolutegravir “DTG” waba utera ibibazo bimwe na bimwe ku mwana uvutse igihe umubyeyi we yawukoresheje amutwite. Gusa hashingiwe ku zindi nyigo, OMS yagaragaje ko uwo ari umuti abantu benshi bashobora kwifashisha mu kugabanya ubukana bwa virusi ya Sida, harimo n’abagore batwite, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kugenzura no gusuzuma imikorere yawo.

Mu kwezi gutaha u Rwanda akaba aribwo ruzakira inama y’abahanga izagaruka ku ikoreshwa ry’uwo muti, hagire n’imyanzuro iyifatirwamo irebana na wo.

Impungenge kuri uwo muti zatangajwe bwa mbere muri Gicurasi 2018 mu nyigo yakorewe muri Botswana, yagaragaje ko hari ingero enye z’ibibazo byagaragaye ku bwonko n’urutirigongo by’abana, mu bagore 426 basamye bafata imiti ya DTG.

Hashingiwe ku bipimo by’ibanze, ibihugu byinshi byagiriye inama abagore batwite n’abashobora gusama, kuba bakoresha imiti ya efavirenz (EFV).

Gusa ubushakashatsi bundi bwakoze n’ibigo bibiri bikomeye bigereranya imiti ya DTG na EFV muri Afurika, byerekanye ko ingaruka iyo miti igira ari nke cyane kurusha izo abantu bakekaga mbere.

Ubushakashatsi bwakorewe mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Kaminuza ya Witwatersrand mu mujyi wa Johannesburg buzarangira umwaka utaha, ibipimo by’ibanze bimaze kugaragaza ko dolutegravir ari umuti ukora neza kandi ushobora gukoreshwa mu kugabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment