Nyuma y’amezi 9 atwite umugabo yibarutse imfura ye


Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite.

Freddy Mc Connel nyuma yo kwihindura umugabo yaje gutwita none yibarutse imfura ye

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina.

Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo yerekeje mu bitaro bimwe biherereye iwabo bitatangajwe niko kwibaruka neza.

Amakuru akomeza avuga ko nubwo uyu mugabo yibarutse gusa yasabwe ko mu gihe cyo kwandikisha umwana ko atazajyayo nk’umubyeyi ahubwo azashaka umugore ukwiye kwishingira uwo mwana ngo kuko nubwo yihinduye umugore ntibivuze ko ari umugore w’ukuri.

Benshi bibajije icyo agiye gukora mu gihe umwana ashatse konka maze abasubiza ko yamaze kubona umuntu ufite amashereka aho azamwotsa mu gihe kingana n’amezi 5 maze nyuma agahita amushyira ku mata.

Freddy, umugore wihinduye umugabo, yaboneyeho gushimira by’umwihariko abantu bamuhaye intanga yifashishije kugirango yibaruke.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment