Ikarita y’umutuku yahawe yayifashe nk’akarengane gakomeye


Ubwo Chile yahanganaga na Argentina mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wa Copa America 2019, Lionel Messi yashwanye na Garry Medel ubwo yashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina, bombi bahita berekwa amakarita y’umutuku ku munota wa 37, Lionel Messi wa Argentina yabifashe nk’akarengane akorewe bimutera gushwana n’abasifuzi ndetse no kwivumbura.

Medel yakandagiwe na Messi ubwo yageragezaga kugarura umupira mu kibuga,biramurakaza niko guhita ahindukirana  kapiteni wa Argentina batangira guhangana.

Iyi ni ikarita ya kabiri y’umutuku Messi abonye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iya mbere yayihawe ku mukino we wa mbere yakiniye Argentina bahuye na Hungary muri 2005.

Messi yavuze ko Argentina yasifuriwe nabi mu mikino ya Copa America 2019 byatumye yanga kujya gufata umudali we w’uko batwaye umwanya wa 3 muri iri rushanwa.

Messi yabwiye abanyamakuru ati “Ntidukeneye kugirwaho ingaruka na ruswa nk’iyo twahuriye nayo muri iri rushanwa .Icy’ingenzi ni uko ikipe yarangije neza mu irushanwa.Wasanga ibi byari byapanzwe,nkagambanirwa kubera ibyo mperutse gutangaza.”

Abajijwe ku mukino wa nyuma urahuza Brazil na Peru,Messi yagize ati “Reka twizere ko abasifuzi na VAR batarica umukino,barareka ikipe ya Peru igahangana gusa siniteze ko ariko bizagenda.”

Argentina yaraye itsinze Chile ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wa Copa America 2019, byatsinzwe na Sergio Aguero na Paulo Dybala mu gihe Arturo Vidal ariwe watsinze kimwe cya Chile kuri penaliti.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment