Mu ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabibukije ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza bityo ko hagomba gukorwa ibishoboka byose icyo cyerekezo kikagerwaho.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza. Ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo bukungu burenze ubundi.”
Muri iryo huriro kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye. Mu kiganiro cyahuje urubyiruko n’abakora igenamigambi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yibukije urubyiruko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere guha umwanya abanyarwanda baba mu mahanga bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko ubuyobozi u Rwanda rufite ubu bukwiriye guha imbaraga urubyiruko rugakora rutizigama rugamije guteza imbere igihugu cyarwo kuko ubuyobozi bwiza butahozeho mbere ya 1994.
Ibi biganiro byagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko rw’abanyamwuga mu kubaka igihugu, bikaba byitabiriwe n’ababarirwa hagati ya 300 na 400 barimo n’abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera.
TUYISHIME Eric