Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique


Itsinda ry’abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) aho biteganyijwe ko bazamara umwaka. Abapolisi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, batwawe n’indege ya RwandAir.

Ubwo abapolisi b’u Rwanda berekezaga mu butumwa bw’amahoro

Iri tsinda rigize umutwe wihariye (Specialized Protection and Support Unit) rifite intego yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’ibindi bikorwa byagutse bya Loni. Riyobowe na CSP Kabanda Emmanuel wakoraga mu Ishami ry’Ubuvugizi muri Polisi y’Igihugu.

Rigiye gusimbura iry’abandi bapolisi 140 bavuye mu butumwa bakoreraga muri Centrafrique, igihugu cyugarijwe n’intambara zishingiye ku moko.

Mu Ukuboza 2013 muri Centrafrique hadutse amakimbirane yavuyemo ubwicanyi bw’ indengakamere hagati y’Umutwe w’Inyeshyamba Anti- Baraka ushingiye ku idini rya Gikirisitu n’uwa Sereka w’Abayisilamu.

U Rwanda rwatangiye koherezayo abapolisi bo kubungabunga amahoro mu 2014. Kuri ubu rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, buri rimwe rigizwe na 140.

Aya matsinda arimo abapolisi bashinzwe kurinda abaturage no kugarura ituze ahabaye ibibazo by’umutekano muke (FPU), itsinda ry’abapolisi bashinzwe gucunga ibigo no guherekeza abakozi ba Loni, kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (PSU) n’iry’abatanga ubujyanama n’amahugurwa.

Abapolisi 140 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bayobowe na CSP Kabanda Emmanuel

Polisi y’Igihugu ifite amanota meza mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bituma basoza inshingano zabo, bakanahesha isura nziza u Rwanda.

Ku wa 15 Ugushyingo 2018, Abapolisi b’u Rwanda 431 barimo abategarugori 41, bambitswe imidari y’ishimwe kubera umurava bagaragaza, ubunyamwuga n’ubwitange mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique.

Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda amahoro muri CAR bakoze imirimo itandukanye mu baturage harimo ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza yabo aho abana barenga 900 bahawe ubuvuzi bw’ibanze ndetse hanavurwa abarwayi ba malariya 250 bo mu Karere kagize Umujyi wa Bangui.

Imibare ya Loni yo mu Ugushyingo 2018, igaragaza ko u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu 10 bifite abapolisi benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique bangana na 436. Rukurikirwa na Cameroun ifite 308 na Sénégal yohereje 305.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment