Miss Iradukunda akomeje gushyigikirwa bikomeye na Miss Kayibanda


Miss Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza guha amahirwe Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane uhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World) n’abakobwa 122.

Irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi (Miss World 2018) rikoranyije abakobwa b’uburanga baturuka impande z’Isi mu mujyi wa Sanya mu Ntara ya Hainan mu gihugu cy’u Bushinwa. Umunyarwandakazi Iradukunda Liliane niwe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya 67.

Mu butumwa bwe, Miss Kayibanda Aurore yasabye Abanyarwanda n’abandi gukomeza gushyigikira uyu munyarwandakazi kugira ngo azegukane ikamba rya nyampinga w’isi (Miss World).  Yagize ati “Muraho bantu banjye! Reka dukomeze gushyigikira uw’igikundiro Miss Iradukunda Liliane uhatanye muri nyampinga w’isi “Miss World”. Ni ugushyira porogaramu mobstar muri telephone yawe, ukiyandikisha hanyuma ugakomeza gukunda amafoto ye ari nako umutora”.

Si ubwa mbere Miss Kayibanda Aurore agaragaje gushyigikira Miss Liliane ku buryo bukomeye kuko ubwo yerekezaga mu Bushinwa nabwo Miss Aurore yifashishije instagram maze yandika agira ati “Genda userukane ishema n’isheja. Urashyigikiwe mu nguni zose”.

Mu minsi ishize, Iradukunda Liliane yashyize ubutumwa bwo mu rurimi rw’Icyongereza kuri konti ya Twitter asaba abantu gukomeza kumuha amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi.

Ushobora kandi gukomeza guha amahirwe Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 19, ugaragaza gukunda(Like) amafoto ye unyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook ndetse na Twitter.

Miss World y’uyu mwaka yatangiye kuya 08 Ugushyingo 2018, izasozwa ku wa 08 Ukuboza, 2018; ibirori byo gutora Nyampinga uhiga abandi bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment