Nyuma y’amezi atanu ari mu gihirahiro, yamaze gusezererwa na Rayon Sports


Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umuzamu mukuru wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa gutsindisha iyi kipe no kwirukanisha umutoza wayo, nyuma y’ibi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nawe yanditse ubutumwa kuri Facebook agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports, ariko yanishimiye kuba yemerewe kujya gushakira ubuzima ahandi.

Ndayishimiye Eric Bakame wabaye umunyezemu wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itanu yamaze gusezererwa muri iyi kipe

Rayon Sports yasobanuye ko yamusabye kwandika ibaruwa yisobanura ariko ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yatanze, Bakame nawe akemeza ko atari kuvuga ibyo atakoze ngo ashimishije abayobozi be.

Kuri Bakame kuba yemerewe gusohoka muri Rayon Sports biramuha amahirwe  amuganisha muri AFC Leopards yo muri Kenya aho yarambagirijwe gusimbura Umunya-Kenya, Ezekiel Owade.

Bakame nyuma yo gusezererwa muri Rayon Sports yashimiye ababanye na we muri iyi ikipe afata nk’umuryango, ati “Ndashimira muri rusange abayobozi ba Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe, abaganga, abakozi bose ba Rayon Sports. By’umwihariko abafana ba Rayon Sports, sinzi ko nabona uburyo mbashimira, ariko muri make ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana”. Ariko yirinze kuvuga cyane ku bibazo yavuzweho avuga ko ari ibinyoma byahimbiwe kumusiga icyasha.

Uyu munyezamu uri mu bakomeye mu Rwanda ndetse wanashimishije mu mikino inyuranye abafana ba Rayon Sports aho yahesheje Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2017, ari no mu itsinda ry’abakinnyi banditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mbere yo gusezererwa na Enyimba FC yo muri Nigeria ibanyagiye 5-1 muri ¼.

Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yageze muri Rayon Sports ku itariki 12 Nyakanga mu mwaka wa 2013, avuye muri APR FC, akaba yarasezerewe muri iyi kipe ku itariki 17 Ugushyingo 2018.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment