Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 ku gicamunsi nibwo umutoza Masudi Djuma abakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali. ibi byabaye nyuma y’aho tariki 17 Ukwakira 2018 aribwo AS Kigali yari yamaze kwemeza uyu mutoza Djuma nk’Umutoza Mukuru wayo, nyuma yo gutandukana na Eric Nshimiyimana wayitoje kuva mu mwaka wa 2014.
Masudi Djuma nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro yahise yiha inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Ati “Ntabwo mfite byinshi byo gutangaza kuko sindahura n’abakinnyi banjye ngo dufatire hamwe ingamba ariko intego nta yindi ni ukongera gutwara igikombe cya shampiyona nk’uko nabikoze mu myaka ibiri ishize”.
Uyu mutoza mushya wa AS Kigali byavuzwe ko yahise ahabwa ibihumbi bine by’amadolari bizamufasha kwimura umuryango we no gushinga ubuzima bushya muri Kigali, akazatangira akazi ku wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018.
IHIRWE Chriss