Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, nibwo Rudeboy Paul wahoze muri P-Square yageze i Kigali ku isaha ya saa Sita irengaho utunota duke z’ijoro, aherekejwe n’itsinda ry’abantu bake bamufasha gucuranga no kuririmba, yatangaje ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo agiye gukorera mu Rwanda, ati “Abanyarwanda bitegure umuriro, ni ku nshuro ya kane nje mu Rwanda kandi nizeye kunezeza abazitabira igitaramo cyanjye mu buryo kizabera i Rusoro mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo.
Kugeza ubu uri gukurikirana iki gikorwa yatangaje ko hamaze kuza abantu benshi batandukanye bakora umwuga wa sinema ku rwego rwa Afurika biganjemo abo muri Nigeria. Ati “Hamaze kuza abantu benshi barenga magana atatu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko cyane cyane Nigeria bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo.”
Kwinjira muri ibi birori bizashyushywa na Rudeboy, kwinjira muri ibi birori bizaba ari 15.000 Frw mu myanya isanzw, n’amafaranga ibihumbi 30.000 mu myanya y’icyubahiro VIP.
TETA SANDRA