Amahirwe ya Michaelle Jean mu kuyobora OIF arajyenda akendera nyuma yo gutereranwa na Canada igihugu avukamo


Igihugu cya Canada Michaelle Jean avukamo wari usanzwe ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, cyamaze gutangaza ko kitagishyigikiye umuturage wacyo Michaelle Jean uhuriye na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo ku kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bwa Francophonie.  Canada yatangaje ibi mu gihe habura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia.

Michaelle Jean uhatanira kuyobora OIF na Minisitiri Louise Mushikiwabo igihugu cye cya Canada cyatangaje ko kitamuri inyuma

Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean usanzwe ayobora uyu muryango kuva mu 2014.

Mu bagaragaje ko bashyigiye Mushikiwabo barimo Ubufaransa, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada kuri uyu wa Kabiri nibwo yerekeje muri Armenia ahazabera iyi nama.

Michaelle Jean ngo ntiyabashije kunoza ibijyanye n’imicungire y’umutungo(amafaranga) w’uyu muryango. Ibi nibyo bituma Canada ivuga ko itamushyikigikiye nk’umukandida uhafite inkomoko.

Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu. François Legault nawe yanenze uburyo uyu mugore akoresha umutungo.

Umuvugizi we Bertin Le blanc yatangarije CBC News ati “Jean azakomeza kurwanirira akazi. Yifuza ko yazagenzurirwa ku mirimo ye n’umusaruro”.

Michaelle Jean yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.

 

NIYONZIMA  Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment