Umukobwa wakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky yabatijwe mu mazi menshi.
Jacky akaba yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.
Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana.
Ati: “Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri. Ndibaza ngiye kubona n’ababyeyi bashya mu mwuka kuko ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe n’ubuzima.”
Yakomeje agira ati:“Naremeye nijandika mu byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w’ejo. Ntabwo biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk’iyo nateye.”
Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yahise nawe aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati :“Niba ari inzara iri torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za ‘Prank’. Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n’ishuri yacikirije ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye ndahari.”
Jacky yabatijwe nyuma y’igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n’inyigisho z’umubatizo. Yari yaherekejwe n’abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.
Jacky yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye isoni no gutukana, ndetse mu ukuboza 2024 yari yabifungiwe ariko aza kurekurwa.
INKURU YA TETA Sandra