Burera: Abaturage baratabaza nyuma yo gushyirwa mu manegeka n’imirimo yo gukora umuhanda


Bamwe mu baturiye ahari gukorwa umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho mu karere ka Burera, batigeze babarurirwa imitungo yabo, bakomeje gusaba ko imitungo yabo igizwe n’amasambu ndetse n’inzu, byabarirwa agaciro bakabona uko bahava bakimukira ahandi.

Mu mirenge itandukanye y’aka karere harimo nk’uwa Kagogo, Kinyababa na Butaro aho uyu muhanda unyura, abaturage bavuga ko umuhanda wagiye usatira inzu zabo, zigenda zisaduka, izindi zigasigara ziregetse hejuru y’imikingo ku buryo batinya ko zishobora kuriduka ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Mukandori Esperence utuye mu murenge wa Kagogo agira ati: “Inzu bazisatirije umuhanda zisigaramo rwagati, ku buryo no kuzisohokamo bisaba kwigengesera ngo udakubitwa n’imodoka. Mbere twagiraga imbuga abana bakiniramo cyangwa twanikamo imyaka, yewe hamwe bakagira n’uturima tw’igikoni ku irembo; ariko ubu byose byabaye amateka kubera ko mu gutunganya umuhanda bagiye babivanaho dusigara mu manegeka”.

Yongeraho ati: “Ababishinzwe bakomeje kubirebera, bakaba batarigeze natwe batubarurira imitungo yacu nk’uko babikoreye n’abandi, ngo tuhave twimukire ahandi”.

Umuturanyi we Senkera Pierre na we agira ati: “Mu kubarira abandi, ababishinzwe batubwiraga ko twe ibipimo by’umuhanda bitazigera bigira icyo bihungabanya ku mitungo yacu, ariko twatunguwe n’uko ahubwo byanarenzeho tugasigaramo rwagati mu muhanda, aho inzu tuzibayemo mu bwoba dutewe n’uko isaha ku isaha imodoka yaza ikatugongeramo”.

Uyu muturage avuga ko n’ahatari amanegeka, ubu hashyizwe ibitaka ku buryo ntacyo habamarira

“Tuhafite imirima yarindimukiwemo n’itaka ubu ikaba yaratubereye imfabusa kuko hamwe tutahahinga n’aho tubigerageje imyaka ikaba itabasha kwera ngo tuyisarure”.

Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ureshya na Kirometero 63 ndetse imirimo yo kuwutunganya ngo ushyirwemo kaburimbo ikaba irimbanije. Uri gukorwa mu buryo buhuriweho na Kampani ebyiri zizobereye muri ibyo bikorwa byo gukora imihanda, harimo iy’inyarwanda izwi nka NPD ifite igice gituruka Base-Kirambo-Butaro mu gihe indi kampani yo mu gihugu cy’u Bushinwa izwi nka CRBC yo iri gukora igice gituruka Butaro-Kidaho.

Iyo mirimo yatangiye guhera mu mwaka wa 2022, bikaba biteganyijwe ko igomba gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Nubwo umubare nyawo w’abaturage bahuje ikibazo cyo kuba barasigaye batabariwe ingurane utazwi neza, bo ubwabo bivugira ko ari benshi, cyane ko mu Mirenge uwo muhanda unyuzemo, abenshi bagaragaza ko ari ikibazo kibahangayikishije.

Mukamana Soline uyobora akarere ka Burera, avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kikabonerwa umuti byihuse.

Ati: “Tugiye kwegeranya abarebwa n’ikibazo tubahuze n’abashinzwe kubikemura. Leta ibereyeho umuturage no kumukemurira ibibazo bimwugarije, ku bw’ibyo rero n’ibijyanye n’ingurane, muri iki gihe nta gikorwa kijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo kikibaho hatabanje kubaho kubarura ibyabo. Turaza kubikurikirana kandi nanabizeza ko vuba bizaba byabonewe umuti”.

Uyu muhanda uzarangira gukorwa utwaye Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda. Aba baturage bavuga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro bazaba bagezeho kuko bari bawubabaye cyane, ngo uborohereze mu buhahirane.

 

 

 

 

 

SOURCE: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment