Mu mukino watangiye uryoheye ijisho mu gihe cya mbere, aho ku ruhande rw’Amagaju FC Useni Kiza Seraphin yagerageje gushimisha abari muri Stade, ku ruhande rwa APR FC Dauda Yussif Seif nawe ari nako ashimisha abafana, ariko byarangiye ku nshuro Amagaju akoze mu ijisho abafana ba APR FC.
Ibi bikaba byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, aho ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere.
Umunya-Ghana Dauda Yussif ku munota wa 32, yacenze abakinnyi batatu b’Amagaju FC mu kibuga hagati maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco wari mu rubuga rw’amahina arebana n’izamu, ariko ntiyashobora kuriteramo ahubwo aha umupira Tuyisenge Arsene, wateye mu izamu Amagaju FC akawushyira muri koruneri.
Ku munota wa 35 ubwo Tuyisenge Arsene, yazamukanaga umupira na we akawuha neza Niyibizi Ramadhan wari usigaranye n’umunyezamu gusa Twagirumukiza Clement, maze awuteye mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu gihagaze ugaruka usanga Dushiminana Olivier Muzungu, asigaranye n’izamu awukozeho ariko awutera nabi ujya mu ntoki z’umunyezamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya mbere cyari kirangiye amakipe yombi atarushanwa cyane, icya kabiri ninako cyatangiye Amagaju FC yubaka neza imikinire yayo, maze ku munota wa 56 bubakira ku ruhande rw’ibumoso runyuraho kapiteni wabo Dusabe Jean Claude Nyakagezi, uhakina ariko inyuma. Uyu musore yakinanye na mugenzi we maze bamusubiza umupira yinjiye, awuhindura neza ugendera hasi Ndayishimiye Edouard wanyuraga imbere iburyo atsindira Amagaju FC igitego cya mbere.
Ku munota wa 57 APR FC yahise igerageza uburyo bukomeye ku ishoti Ruboneka Jean Bosco yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Twagirumukiza Clement awushyira muri koruneri. APR FC yari igiye ku gitutu yahise isimbuza ikuramo Dushiminana Olivier na Niyibizi Ramadhan, ishyiramo Mahmadou Lamine Bah na Kwitonda Alain Bacca.
APR FC yakomeje gushyiramo imbaraga zatuma yishyura cyangwa ikabona amanota, ikuramo Mugisha Gilbert asimburwa na rutahizamu Mamadou Sy ndetse na Richmond Lamptey, ariko iminota 90 irangira bikiri 1-0, hongerwaho iminota umunani n yo yarangiye Amagaju FC atsinze APR FC.
INKURU YA TUYISHIME Eric