Kugeza ubu SIDA ikomeje kuba icyorezo ku isi n’u Rwanda rudasigaye nta muti ndetse nta n’urukingo. akaba ari muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima ikangurira buri wese mu kugira uruhare mu kuyirinda dore ko mu bantu 100 bapfa ku munsi byibura muri bo 7 baba bishwe na SIDA.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nubwo umubare w’abandura virusi itera SIDA ku munsi wavuye ku bantu 25 ukagera ku bantu 9, ariko hakenewe kugira igikorwa kuko abenshi mu bafite ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 20.
Urubyiruko rurugarijwe
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko ubushakashatsi ku bwandu bushya bwa virus itera SIDA, bwerekana ko mu bantu ibihumbi 3200 bandura virusi itera SIDA ku mwaka abiganjemo ari urubyiruko.
Icyiciro gihangaikishije kandi kiganwa na benshi
Mu ijambo rye ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, uba buri mwaka kuya 1 Ukuboza, uyu mwaka ukaba warabereye mu karere ka Rubavu, kavugwamo kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko hakiri impungenge ku bwandu bushya bugaragara mu bakora uburaya.
Ati : « Dufite icyiciro kigomba kwitabwaho, imibare nabonye muri iki gitondo ni uko abakora uburaya ari bo bibasiwe cyane na Virusi itera SIDA ku kigero cya 35%. »
Uko u Rwanda n’isi bihagaze …
Mu Rwanda kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu bagera ku ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA, muri bo 98% bafata kandi neza imiti igabanya ubukana bwayo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ku Isi abasaga miliyoni 39.9 ari bo banduye virusi itera SIDA, muri bo abagera kuri miliyoni 1.3 ni abafite ubwandu bushya bagaragaye mu mwaka ushize wa 2023.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane