Uganda: Iby’imyigaragambyo bikomeje guhindura isura


Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kwandika ku myigaragambyo iri kuhabera byatangaje ko ibyamamare byagerageje kuyitabira bari gutabwa muri yombi isaha ku yindi.

Ibi bibaye mu gihe Polisi yo muri Uganda ihanganye bikomeye n’urubyiruko rwigabije imihanda mu myigaragambyo bise ‘March2Parliament’.

Umwe mu batawe muri yombi hakiri kare ni umunyarwenya Obed Lubega uzwi nka Reign uyu akaba yaramamaye mu itsinda ‘Maulana&Reign’ watawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 akaba yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete.

Undi watawe muri yombi mu rubyiruko rukomeje imyigaragambyo rwamagana ruswa ni umunyamakuru wa KFM Faiza Salima ukunze kwiyita Faiza Fabz watawe muri yombi ari kumwe n’umunyamakuru uzwiho gufata amafoto Bernard Olupot Ewalu.

Ku rundi ruhande, Azawi uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda we yamaze gusaba Polisi y’iki gihugu guhagarika gutera ibyuka biryana mu rubyiruko ahubwo hakabaho ibiganiro kurusha gukoresha imbaraga.

Ni ubutumwa uyu muhanzikazi yatambukije ku rukuta rwe rwa X hanyuma aza kubusiba nyuma y’amasaha make.

Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 batangiye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kampala.

Abateguye iyi myigarambyo bari bateganyije ko bayitangirira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala saa tatu z’igitondo, berekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Icy’ingenzi cyabahagurukije ni ukwamagana ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, ibyaha bashinja abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ni ibirego bishingira kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, wagaragaje ko byibuze buri mwaka Uganda ihomba miliyari 10 z’amashilingi, anyerezwa n’abayobozi.

Abanya-Uganda basaba Leta gukemura iki kibazo, ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mu by’ingenzi ku buzima.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment