Minisitiri Mutimura yasanganiwe n’ibibazo by’ingutu biri mu burezi i Nyamasheke


Minisitiri Dr Mutimura Eugene yagiye mu Karere ka Nyamasheke abanza kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma abwira TV/Radio One ko yahasanze ibibazo byinshi kandi birimo iby’ingutu harimo kuba muri aka karere abana baho bakunze gukererwa ishuri ndetse abandi bakarivamo, yanatangaje ko yanahasanze ikibazo cy’abarimu badashoboye aho usanga umwarimu wigisha isomo ariko yagera hagati agasanga hari bimwe mu bice bigize iryo somo (Chapitre) atumva neza akajya gushaka undi mwarimu urimwigishiriza.

Minisitiri Dr. Eugene Mutimura yanenze abashinzwe uburezi bakora nabi

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe uburezi muri aka Karere ka Nyamasheke bavuga ko impamvu zitera abana gukererwa cyane ndetse no kuva mu ishuri harimo kuba biga ahantu kure . Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya VERO Madame Nyiranzeyimana Vestine we avuga ko ikigo ayoboye kuva ku cyumba kimwe cy’ishuri ujya ku kindi harimo intera ya metero 500 ndetse hakaba hari n’ibindi byumba byubatswe handi byigiramo abana kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu giherereye ku ntera ya kilometero irenga kandi aha hose akaba ahayobora ari wenyine bityo ko gukurikirana imyigire y’abana bitakoroha ndetse hakaba hari nubwo abana bagorwa n’urugendo bakora bagahitamo kuva mu ishuri bakajya kuroba mu kiyaga cya kivu.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri i Nyamasheke atangaza ibibazo bahura nabyo mu burezi

Muri aka Karere ka nyamasheke habarurwa abana 2591 bataye ishuri ariko ngo muri uku kwezi bamaze kugarura abagera 1453 bo mu mashuri abanza ndetse na 402 bo mu mashuri y’isumbuye.

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment