Nyamagabe kamwe mu turere Malariya yibasiye bikomeye hafashwe ingamba zo kuyirandura


Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuzima “RBC” cyatagije ubukanguramba bwo kurwanya Malariya mu karere ka Nyamagabe, bugamije ko buri rugo rugomba gutunga inzitaramibi iteye umuti, mu rwego rwo kurandura maralia Burundi yazahaje abaturange.

Uwamariya Agnes, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko guhugura abaturage bo mu byiciro binyuranye ari ngombwa kugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu yo soko y’indwara ya malariya.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko imibare y’abarwaye Malariya irimo kwiyongera, kuko mu mwaka ushize wa 2023 nibura umuturage 1 mu baturage 10 (111/1000) yarwaye Malaria.

Malariya ni nyinshi…

Mukurwa Anita, utuye mu mudugudu wa Karaba, akagari ka Karama, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Nyamagabe, avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka yarwaje abantu 4 muri 7 bagize urugo rwe.

Ati: “Mu by’ukuri hariho Malariya nyinshi mu murenge wa Cyanika, barayirukanye mu tundi tugari ihungira iwacu, byanteye igihombo cy’amafaranga ibihumbi bitandatu nari nizigamiye mu kimina, arashira bananguriza andi ibihumbi 10.”

Mukurwa akomeza avuga ko yashimishijwe n’uburyo inzego z’ubuzima zikomeje kubitaho zibafasha kwirinda indwara ya Marariya.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, Sr Marie Leonille Mwitirehe, avuga ko abivuje Malariya muri uwo murenge bageze ku igihumbi na magana atanu (1,500) mu kwezi gushize kwa Werurwe, mu gihe muri Gashyantare hagaragaye abarenga 3,000 bafashwe n’iyo ndwara.

Sr Mwitirehe ati:”Inzitiramubu tuzaziha abaturage bose nk’uko twababaruye, tuzatanga izigera kuri 16,050, tuzitezeho kugabanya umubare mwinshi wa Malaria, abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza.”

RBC yashyize imbaraga mu guhashya Malariya

Umukozi muri RBC ushinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko buri myaka hagati y’ibiri n’itatu hatangwa inzitiramubu ziteye umuti zisimbura izishaje.

Habanabakize ati “Twaherukaga gutanga inzitiramubu muri 2022, ubu rero igihe cyari kigeze ko zisimbuzwa, ntabwo ari muri Nyamagabe gusa, ni uko ari yo yari igeze igihe cyo gusimburizwa. Inzitiramubu zizatangwa zirarenga ibihumbi 197 mu karere ka Nyamagabe.”

Habanabakize akomeza avuga ko uretse uturere 12 harimo 7 tw’Iburasirazuba na 7 two mu Majyepfo dutererwa umuti wica imibu, utundi turere twose dusigaye uko ari 18 duhabwa inzitiramubu, kandi byose bikorwa ku buntu.

 

 

 

 

 

INKURU YA SAFI Emmanuel


IZINDI NKURU

Leave a Comment